Abasirikare 15 ba Cameroun bishwe n’inyeshyamba zikoresha Icyongereza

Sangiza iyi nkuru

Imibare y’abasirikare ba Cameroun baherutse kwicirwa kuwa Kane ushize mu gico cy’abantu bitwaje intwaro baharanira ubwigenge bw’abaturage bakoresha Icyongereza ikomeje kuzamuka, aho bavuye ku 10 bakagera kuri 15.

Minisiteri y’ingabo yavuze ko imodoka z’abasirikare bari bafite inshingano zo “kurinda amashuri n’ahandi hantu h’ingenzi” mu gace ka Bamessing, yagabweho igitero cy’iterabwoba ry’amacakubiri.

Imibare ivuga ko hapfuye abasirikare 15 mu gihe imodoka 2 za burende zatwitswe nk’uko iyi minisiteri ivuga.

Imibare y’agateganyo yari yashyizwe ahagaragara n’umuyobozi w’umujyi wa Ndop, Ntoh Daniel, yavugaga ko hapfuye abasirikare 10.

Iki gitero kigambwe n’abarwanyi baharanira ubwigenge bw’igice kivuga Icyongereza muri video bashyize ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Iyi video igaragaza imodoka za burende ebyiri zituritswa n’ibisasu byari biteze mbere yo kugabwaho igitero n’abarwanyi bari bitwaje imbunda zirasa bya rokete.

Amajyaruguru y’uburengerazuba n’Amajyepfo y’uburengerazuba, intara zombi zikoresha Icyongereza muri Cameroun, zimaze imyaka irenga itatu mu ntambara hagati y’imitwe yitwaje intwaro isaba ubwigenge bw’izi ntara zombi, zishaka gukora igihugu cyitwa Ambazonie, ndetse n’igisirikare cya Cameroun.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *