IBUKA yamaganye ifungurwa rya Nahimana na Rukundo bari barahamijwe uruhare muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abarokotse jenoside, IBUKA, ryamaganye bikomeye icyemezo cyo kurekura babiri bafatwa nka bamwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi ari bo; Ferdinad nahimana na Emmanuel Rukundo baherutse kurekurwa na perezida w’Urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe na ICTR, Umucamanza Theodor Meron.

Aba bagabo bombi barekuwe bari bafungiye muri gereza yo muri Mali, aho Nahimana yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 30 mu gihe padiri Emmanuel Rukundo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 23.

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na Ibuka, perezida wayo Jean Pierre Dusingizemungu yavuze ko kurekura aba bantu bari barahamwe n’ibyaha bya jenoside bigaragaza ukuntu urukiko rwashyiriweho u Rwanda rurenganya abarokotse jenoside ngo bari bafitiye icyizere uru rukiko bagakorana narwo ariko rukaba rutarabaha ubutabera bari barwitezeho.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

“Abacamanza barekuye abantu nka Nahimana na Rukundo, bazi neza ibyo bakoze bari kubikora kubwende n’ikibakoresha kidafite aho gihuriye n’ubutabera” Uyu mucamanza Meron kugeza ubu akaba amaze kurekura abantu bagera ku 10 bari bahamijwe ibyaha bya jenoside.

ferdinand-nahimana

Ferdinand Nahimana yahoze ari umwarimu w’amateka ndetse akaba n’umwe mu bashinze radio RTLM yagize uruhare runini mu gushishikariza abaturage kwica Abatutsi, akaba yarafashwe mu 1996. Nahimana yahamijwe ibyaha byo gutegura jenoside, kuyishishikariza no kwica mu Ukuboza 2003.

Naho Padiri Emmanuel Rukundo, yahoze asomera misa abasirikare, akaba yaratawe muri yombi mu 2011 mbere yo guhamwa n’ibyaha yakoze muri jenoside muri Gashyantare 2009.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *