Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo yaratiye amahanga uruhare rw’umugore mu iterambere

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Isumbingabo Emma-Francoise yaratiye abandi uko umugore ahabwa agaciro mu Rwanda ndetse n’iterambere igihugu kimwitezeho muri ino minsi ya none ugereranyije no mu bihe byashize.
Mu kiganiro kigufi uyu muyobozi yagiranye n’ikinyamakuru Koreatimes kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2016, Amb. Isumbingabo yagize ati kuri ubu umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu barangana kandi bafite uburenganzira bumwe haba mu myigire, mu miyobirere n’ibindi.
Iki kiganiro cyari giteguye ku buryo Ambasaderi isumbingabo yaganiraga na Ambasaderi w’Afurika y’Epfo Nozuko Glaria Bam, abo buri umwe yavugaga ibiranga iterambere ry’umuryango mu gihugu cye undi akavuga ibye.
Iki kiganiro cyo kuratirana aho iterambere ry’umugore rigeze muri buri gihugu cyaturutse ku nsanganyamatsiko aba bagore bari bahawe yabazaga igihe batekereza ibihugu byabo bishobora kuzayoborwa n’umugore.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Buri umwe muri bo yabanje kuvuga ibyarangaga umuryango yagiye akuriramo ndetse n’uko sosiyete yafataga umugore mu gihugu cye kuva mu bihe byashize.
Amb. Isumbabagabo yasobanuye ko kugeza ubu igihugu cy’u Rwanda kitarobanura kigendeye ku marangamutima cyangwa ku gitsina cy’umuntu aho yagizze ati”ubu ndi umunyamahirwe kuko mbere ntibyabagaho ko umugore yahagararira igihugu cye mu mahanga.”
Yakomeje avuga ko uburinganire ari ngombwa kandi ko uruhare rw’umugore rugomba kugaragara mu gihe abifitiye ubushobozi. Aha yavuze ko mu gihe cy’ibyago ari umugore cyangwa umugabo bose bibageraho kimwe aho yanatanze urugero kuri Jenoside yakorewe Abaatutsi mu 1994, aho yavuze ko bose bahigwaga kimwe bityo bakaba bagomba no gufatanya kubaka igihugu.
Yagize ati”abagore bahawe amahirwe batari basanganywe mbere, aho kuri ubu abagore bo mu Rwanda bari kuboneka mu nzego zose z’ubuyobozi haba mu bucamanza, muri za Minisiteri, mu Ntako ishinga amategeko n’ahandi ndetse ku rwego rushimishije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rw’Ambasaderi w’Afurika y’Epfo, nawe yavuze ko ibihe byahindutse ugereranyije na mbere kuko wasangaga umwana w’umuhungu ahabwa ijambo mu muryango. Yakomeje avuga ko amahirwe yo gutera imbere mu bya Politike yayagezeho nyuma ya Politike y’ivangura yiswe Apartheid
Isumbingabo Emma Francoise yagizwe Ambasaderi muri Koreya y’epfo muri Nyakanga 2014 nyuma yo kuba Umunyamabanga muri Minisiteri y’ibikorwa remezo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *