Abakinnyi 12 muri 16 b’u Burundi bitabiriye irushanwa nyafurika rya Volleyball ryaberaga mu Rwanda hamwe n’umutoza wabo, baraye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, i Bujumbura.
Ibitangazamakuru byo mu Burundi (Ikiriho na SOS) bivuga ko impamvu aba bakinnyi baraye ku kibuga cy’indege ari uko ishyirahamwe rishinzwe Volleyball mu Burundi ryanze kwishyura ikiguzi cy’ibipimo bya Covid-19 aba bakinnyi bafashwe.
Abakinnyi bane muri bo bafashe icyemezo cyo kwiyishyurira iki kiguzi, bemererwa kuva ku kibuga cy’indege, barataha, bagenzi babo barasigara.
U Burundi bwari bwarohereje amakipe abiri abuhagararira muri iri rushanwa; iy’abagabo yabaye iya 11 mu makipe 16 yari yitabiriye n’iy’abagore yabaye iya 7 mu makipe 8 yari yitabiriye.
Irushanwa ry’abagabo ryarangiye tariki ya 14, iry’abagore rirangira tariki ya 19 Nzeri 2021.



2 Responses
???? ???????…
??????? ????? ??????, ????????? ? ????????. ? ???????°???° ??? 18 ???! ???????, ???? ?? ??????. ??? ??????? 😉 ? ?????????
pinfilmmobe, ?????µ ???°?¶?µ?‚????, ???‹ ???€???±?»??????
???? ???????…
??????? ????? ??????, ????????? ? ????????. ? ???????°???° ??? 18 ???! ???????, ???? ?? ??????. ??? ??????? 😉 ? ?????????
pinfilmmobe, ?????µ ???°?¶?µ?‚????, ???‹ ???€???±?»??????