Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butanyuzwe kandi butishimiye ibihano urukiko rwakatiye Paul Rusesabagina n’abandi 20 bareganwaga ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero umutwe wa FLN wigeze kugaba mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu.
Ni nyuma y’aho uru Rukukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 rukatiye abaregwaga ibihano biri hagati y’igifungo cy’imyaka 5 na 25.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru (New Times), yagize ati: “Abo twasabiye igifungo cya burundu, bakatiwe imyaka igera kuri 25, abandi twasabiye igifungo cy’imyaka 20, bakatiwe 5.”
Nkusi yatangaje kandi ko Ubushinjacyaha butishimiye ko hari ibirego urukiko rwahanaguye ku baregwaga. Ati: “Hari abaregwaga ibyaha 7, 9 n’ibigera kuri 14 ariko bahamijwe kimwe.”
Yabajijwe niba Ubushinjacyaha buteganya kujuririra umwanzuro w’urukiko, asubiza ko bazicara, babyigeho. Ati: “Birasaba kwicara, tukabyigaho kugira ngo turebe niba twajurira.”
Muri uru rubanza, Rusesabagina wari wasabiwe igifungo cya burundu yakatiwe icy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa ibyaha bibiri, Nsabimana Callixte wari wasabiwe 25 akatirwa 20, Nsengimana Herman akatirwa imyaka 5.


