Ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2016, uwari ahagarariye leta y’u Burusiya mu gihugu cya Turukiya Amb. Andrei Karlov yishwe arashwe n’umupolisi wo muri kiriya gihugu nyuma y’imyigaragambyo yo mu gace ka Alepo muri Siriya aho iyo myigaragambyo yari iyobowe n’Abarusiya.
Uyu Ambasaderi Andrei Karlov arashwe nyuma y’uko hari hashize iminsi abandi bantu batari bake bishwe abandi bagakomerekera mu bitero byagabwe ku barimo bigaragambya muri Siriya, aho bivugwa ko Perezida Putin w’u Burusiya ari umwe mu bashyigikira iyo myigaragambyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mupolisi warashe Ambasaderi Andrei Karlov ngo yari yambaye gisivili kuko nta myenda y’akazi yari yambaye uretse kuba yari afite imbunda akaba yamurasiye mu gace ka Ankra.
Urupfu rw’uyu mugabo rwatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya nyuma y’amasaha macye agejejwe kwa muganga.
Umuyobozi w’akarere ka Ankra aho uyu muyobozi yarasiwe yatangaje ku murongo wa telephone ko uyu mwambasaderi yarashwe mu rwego rwo kwerekana ko nta mubano w’u Burusiya bashaka muri kiriya gihugu.
Amerika yahise itangaza ko ibabajwe n’ubwo bwicanyi ndetse yihanganisha umuryango wa nyakwigendera Andrei Karlov.

Uyu mwambasaderi yarasiwe kuri mikoro ubwo yari ari kuvuga ijambo mu gikorwa cy’imurikagurisha ku bijyanye n’ubugeni muri kiriya gihugu.
Naho u Bwongereza, u Budage, u Bufaransa n’ibindi bihugu bikomeye nabyo byamaganye ubwo bwicanyi ndetse binahita byihanganisha uyu muryango.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu murusiya arashwe mu gihe u Burusiya bwashinjwaga kwigarurira tumwe mu duce two muri Siriya imyaka itari micye, ndetse no kuba nta cyo bwagaragazaga ku kijyanye no kwamagana imirwano imaze iminsi ibera mu gace ka Alepo muri Siriya nayo imaze guhitana abatari bacye.

Muri 2013, igisirikare cya turukiya na none cyarashe indege y’u Burusiya ubwo yari igeze ku nkengero y’ibihugu byombi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


