Umuhanzi Joseph Mayanja ukunzwe mu muziki wa Uganda nka Dr Jose Chameleone, yavuze ko yahisemo kuva mu ishyaka National Platform Unity (NUP) rya Bobi Wine akerekeza muri National Resistance Movement (NRM) rya Perezida Museveni, kuko aho yumvaga adakunzwe uko bikwiye.
Chameleone yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya NBS, nyuma y’amasaha make ahawe na Perezida Museveni imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover akemera kwitandukanya na NUP.
Uyu muhanzi yasobanuye ko mu gihe cyose yajyaga ku biro by’ishyaka NUP byamugoraga guhura na Bobi Wine.
Yavuze ko yababaye cyane ubwo Hon. Latif Ssebagala yisubiraga ku nshingano zo kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala, aho kugira ngo ubuyobozi bw’ishyaka rya NUP bumuhe uwo mwanya bikarangira buwuhaye Naggayi Nabilah Sempala.
Chameleone agendeye ku byamubayeho, yabajije abantu niba bifuza ko yakunda abantu batamukunda, yungamo ko adashobora kwirengagiza abantu bamukunda by’ukuri.
Ati: “Mbere na mbere guhurira n’umuyobozi wa NUP, Bobi Wine, ku biro bye byari umukoro ukomeye. Icya kabiri mwese mwibuka ko ubwo depite Latif Ssebagala yangaga umwanya wa Meya [wa Kampala], baranyirengagije bawuha Naggayi Nabilah Sempala wahoze ari umudepite.”
“Muragira ngo nkunde abatankunda? Cyangwa murashaka kunyohereza gukunda Satani utankunda kandi hari Imana inkunda?”


