Ykee Benda mu rukundo na wa mukobwa wirukanishije Kwizera Olivier mu mwiherero w’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Wycliffe Tugume ukunzwe mu muziki wa Uganda nka Ykee Benda, yatangaje ko ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi Kayesu Sharon wigeze kwirukanisha Kwizera Olivier mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Ni nyuma y’amakuru yari amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga agaruka ku rukundo rw’uriya muhanzi n’iriya nkumi yanigeze kuvugwaho gufungisha abahanzi Davis D na Kevin Kade.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umuhanzi Ykee Benda aganira na Shalon by’ako kanya bifashishije iyakure ry’amashusho, ari na ho abenshi buririye bagaragaza ko haba hari ikibatsi hagati ya bariya bombi.

Ykee Benda aganira na IGIHE, yemeje ko ari mu rukundo n’uriya mukobwa w’umunyarwandakazi.

Ati: “Ni byo turakundana!”

Yunzemo ati: “Nta byinshi ndi butangaze gusa turakundana”, ubwo yari abajijwe igihe urukundo rwe n’iriya nkumi rwaba rumaze.

Kayesu Shalon yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu minsi ishize ubwo yagarukaga muri dosiye yafungishije Davis D, Kevin Kade n’umufotozi bari bakurikiranyweho icyaha n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Yongeye kugarukwaho nanone ubwo yararaga aganira na Kwizera Olivier ku mbuga nkoranyambaga nyamara uyu mukinnyi yari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, bikarangira bamusezereye.

Ykee Benda, we amaze iminsi ari kwamamaza album nshya ‘Karabo’ aheruka gusohora.

Ni album yakoze ahanze amaso no ku bakunzi b’umuziki w’u Rwanda, kuko hariho indirimbo ebyiri yakoranye n’abahanzi Nyarwanda Yvan Buravan na Uncle Austin.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ykee Benda mu rukundo na wa mukobwa wirukanishije Kwizera Olivier mu mwiherero w’Amavubi
    Ngewe nsabira aba bana b’abakobwa byitwa ko “bali mu rukundo” n’aba Stars,nyamara bamara kubaha ibyo bishakira bakabata.This is not true love.

  2. Ykee Benda mu rukundo na wa mukobwa wirukanishije Kwizera Olivier mu mwiherero w’Amavubi
    Ngewe nsabira aba bana b’abakobwa byitwa ko “bali mu rukundo” n’aba Stars,nyamara bamara kubaha ibyo bishakira bakabata.This is not true love.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *