Umuhango wo gusoza icyiciro cya mbere cyo gusaba ko Rugamba Cyprien n’umugore we, Rugamba Daphrose Mukansanga, bashyirwa mu rwego rw’abatagatifu, uraba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2021 kuri Regina Pacis i Remera. Iki gikorwa kimaze imyaka 6, aho hakozwe ubushakashatsi ku buzima bw’aba bantu bombi, harebwa ko babikwiriye. Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Kiliziya Gaturika y’u Rwanda, ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2015 i Kigali, hatangiye gahunda yo gushishoza harebwa niba Rugamba Sipiriyani n’umugore we Mukansanga Daforoza bakwiriye gushyirwa mu rwego rw’abahire n’urw’abatagatifu. Kuva icyo gihe, urukiko rwa Diyoseze ruyobowe n’ Intumwa y’Arikiyepiskopi Padiri Jean Bosco Ntagungira, umurengezi w’ubutabera Padiri Uwamungu Martin, umwanditsi Madamu Kayitesi Edith n’ umwanditsi wungirije Donatila Mukeshimana, rwatangiye gusuzuma ubu busabe. Rwatangiye gushishoza ku busabe bwo gushyira Rugamba n’umugore we mu rwego rw’abahire rubanziriza gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu. Uru rukiko rushingiye ku buhamya ruzahabwa, rugomba gusuzuma imirimo ya gitwari n’impumuro y’ubutagatifu byagaragaye mu buzima bwa Rugamba n’umugore we. Icyiciro cyatangiye kikaba cyarasize bahawe izina ry’abagaragu b’Imana, abakirisitu Gatulika bakaba bashobora gutangira kubiyambaza no kubasaba ngo babasabire ku Mana. Hashyizweho komisiyo zitandukanye zo kwiga ku mibereho ya Rugamba n’umugore we, harimo Komisiyo ya tewolojiya hamwe na Komisiyo y’amateka. Izi Komisiyo nizisanga koko Rugamba n’umugore we bararanzwe n’imyifatire ya gitwari, bazitwa ‘Abubahwa’, uko barushaho kwiyambazwa n’abakirisitu kandi habonetse igitangaza kandi kikemerwa n’ababifitiye uburenganzira mu rwego rw’ubumenyi no muri kiliziya bazashyirwa mu rwego rw’abahire, nyuma niharamuka habonetse ikindi gitangaza bakazashyirwa mu rwego rw’Abatagatifu. Rugamba Sipiriyani n’umugore we ni bo batangije Communauté de l’Emmanuel mu Rwanda. Baje kwicwa ku itariki ya 7 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye. Kubera ukuntu babayeho kugeza ubwo bitabaga Imana, byatumye Communauté de l’Emmanuel isaba ko harebwa niba badakwiye gushyirwa mu rwego rw’Abatagatifu. Communauté de l’Emmanuel yagennye ko Dr Waldery Hilgeman ari we uzayifasha gukurikirana ubwo busabe (uyu ni nawe ukurikirana ubusabe bwo gushyira mu rwego rw’Abatagatifu Karidinali François-Xavier Nguyen Van Thuân wo muri Vietnam, Julius Nyerere wo muri Tanzania, Karidinali Maurice Otunga wo muri Kenya), azaba yungirijwe na Ngarambe Francois-Xavier ndetse n’umufurere witwa Reginald Cruz. Rugamba Sipiriyani yavutse mu mwaka wa 1935, yitaba Imana mu mwaka wa 1994, Daforoza we yavutse mu mwaka wa 1944, yitaba Imana mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugabo we. Bashakanye muri Mutarama mu mwaka wa 1965, babyarana abana icumi. Urugo rwabo rwabanje kugira ibibazo kugera mu mwaka wa 1982, ubwo Rugamba Sipiriyani yafataga icyemezo cyo gukunda Imana no kuyikorera. Ibi bikaba byarabaye igisubizo ku isengesho Daforoza yahoraga atura Imana asabira umugabo we.

Rugamba Cyprien n’umugore we, Rugamba Daphrose Mukansanga/ Interintei


