Rubavu: RDF yarashe abantu batatu barapfa

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri batayo ya 9 ikorera mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, zarashe abantu batatu bageragezaga kwambutsa magendu mu gihugu barapfa.

Saa tatu z’ijoro ejo ku wa Gatatu ni bwo aba bantu batatu barimo abagabo babiri n’umugore umwe barashwe n’ingabo z’u Rwanda bagerageza kwambutsa ibicuruzwa bya magendu mu gihugu.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko abarashwe bageragezaga kwinjiza mu gihugu amabaro y’imyenda ya caguwa bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Agace barasiwemo kaherukaga kugabwamo igitero n’umutwe wa FDLR cyarasiwemo inka eshanu z’umuturage imwe muri zo igapfa.

Mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye mu ijoro ryakeye byakongera ukundi, BWIZA yamenye ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zaganiriye n’abaturage zibasaba kwirinda guca mu mayira atemewe, kuko bitiranwa n’abanzi b’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: RDF yarashe abantu batatu barapfa
    Iyo nkuru irababaje cyane.
    Ingabo zagombye kurasa aruko hagize urasa naho kurasa umuntu utarashe ibyo twabyita ubugwari.

  2. Rubavu: RDF yarashe abantu batatu barapfa
    Iyo nkuru irababaje cyane.
    Ingabo zagombye kurasa aruko hagize urasa naho kurasa umuntu utarashe ibyo twabyita ubugwari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *