Polisi ya Nigeria mu Mujyi wa Lagos yataye muri Nigeria, yataye muri yombi umugabo witwa Banjo uzwi nka Panel, wakoresheje ibuye rishyushye, agatwika amabere y’umukobwa we w’imyaka umunani kuko yari atangiye kugaragaza imoko. Ikirego kiri mu mpapuro za polisi ya Nigeria, kivuga ko uyu utatangajwe amazina, yabikoze ari ukugira ngo ayo mabere adakomeza gukura. Uyu mwana ararembye cyane, ibinyamakuru bimwe bikavuga ko ashobora kuhagwa. Umuvugizi wa Polisi muri Lagos, DSP Asijebotu, yemeje ayo makuru kandi ko batangiye iperereza kuri iki kibazo. Uretse Banjo, na nyina w’uyu mukobwa yatawe muri yombi nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abana, Comrade Ebenezer Omejalile. Yemeje ko ari bo bafashe iya mbere kumenyesha polisi icyo kibazo, ko ” Banjo yafasha amabere y’uwo mukobwa arayazirika, ubundi arayatwika. Yakoresheje ibuye rishyushye, arishyira mu mwenda, akora ku buryo bwose ayotsa neza.” Banjo yavuze ko icyari kigamijwe ari uko amabere y’uyu mukobwa ngo adakomeza kuyagaragaza.


