Minisiteri y’ingabo muri Taiwan ivuga ko ingabo zirwanira mu kirere z’iki gihugu zongeye kwihanangiriza indege 19 z’u Bushinwa zavogereye ikirere cyacyo mu gihe hakomeje gututumba umwuka mubi mu kigobe cya Taiwan.
Kuri uyu wa Kane, iyi minisiteri yavuze ko indege z’u Bushinwa zavogereye ikirere cya Taiwan zirimo iz’indwanyi 12 zo mu bwoko bwa J-16 ndetse n’izindi ebyiri zishobora gutwara ibisasu bya kirimbuzi zo mu bwoko bwa H-6.
Ku wa Gatanu ushize, minisiteri yavuze ko ingabo zirwanira mu kirere za Taiwan zaburiye indege 10 z’Abashinwa zinjiye mu kirere cyayo mu buryo nk’ubu nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.
Minisiteri ivuga ko zarimo indege z’indwanyi esheshatu zo mu bwoko bwa J-16 n’ebyiri zo mu bwoko bwa J-11 ndetse n’indege y’ubutasi.
Ibyabaye mu cyumweru gishize byaje nyuma y’umunsi umwe Taiwan isabye inyongera y’amafaranga y’ingengo y’imari y’ubwirinzi ingana na miliyari 8.7 z’amadolari agomba gukoreshwa mu myaka itanu iri imbere mu gutegura ibikoresho birimo za missiles zo guhangana n’ubushotoranyi bw’u Bushinwa.

2 Responses
Indege z’intambara z’u Bushinwa zikomeje kuvogera ikirere cya Taiwan
China ikwiye kwitonda kubera ko benshi bavuga ko nitera Taiwan bishobora kubyara intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho ibihugu byarwanisha atomic bombs isi igashira.Amahirwe tugira nuko ijambo ry’imana rivuga ko imana izabatanga,igatwika intwaro zose zo ku isi kandi ikarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.