Ikibazo cya Stade ya Gicumbi kirengagijwe mu Mushyikirano kizasubizwa na nde?

Sangiza iyi nkuru

Kuba Akarere ka Gicumbi gahagaze neza mu mihigo y’uyu mwaka , bisa n’aho biri gutungana kakanahabwa amahirwe yo gukorerwamo ibikorwa by’indashyikirwa, akaba ariko karere ko mu Ntara y’Amajyaruguru kakorewemo igikorwa cy’inama y’umushyikirano ku nshuro ya 14.

Nkuko mu gihugu hose havugwaga ibijyanye n’iyi nama y’umushyikirano waberaga muri Kigali Convention Centre I Kigali , no ku yandi masite atandukanye harimo nka site y’Akarere ka Kayonza, site y’Akarere ka Gicumbi site yo kuri sitade ndetse no kuri site ya Rusizi mu Burengerazuba. Iki gikorwa cyatangijwe na nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe n’abandi banyacubahiro.

15673413_1869299990023394_1659206630_n

Nkuko mubizi aya masite yombi yaberagaho iki gikorwa, byagezaga igihe bagaha abari kuri site runaka ijambo. Ni nako aka Karere ka Gicumbi ku munsi wa kabiri ,unasoza inama y’igihugu y’umushyikirano kahawe ijambo ngo abaturage babe bageza ibibazo byabo kuri nyakubahwa perezida wa Repuburika.

15645123_1869299023356824_705384722_n

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku ikubitiro umwe mu baturage yaje kubaza ikibazo cya sitade ya Gicumbi, igituma n’ikipe y’aka karere (Gicumbi FC) itahakinira kandi bizwi ko ari sitade yakinirwagaho imikino itandukanye kandi ikomeye, kimwe n’amakipe akomeye yo mu Rwanda nka APR FC , Rayon Sport n’izindi zakirirwaga kuri iki kibuga.

Iki kibazo bisa naho kirengagijwe kuko mu bibazo byose byabajijwe n’abari kuri site y’Akarere ka Gicumbi, ari cyo kibazo kitashubijwe, ndetse kitanavuzweho n’abayobozi batandukanye bo muri iki gihugu. Ibi byatumye dutegeraza ko byibuze hari umuyobozi uza kugira icyo abivugaho ku mbuga nkoranyambaga nka twitter … nkuko bisanzwe ku mbuga z’abayobozi uko bagenda bagira icyo bavuga ku kibazo runaka kiba kiri mu Rwanda cyangwa ahandi ku mbuga zabo.

iyo_imvura_yaguye_biba_bimeze_nabi
Iyo imvura yaguye muri iki kibuga biba ari ibindi bindi

Kugeza kuri uyu munsi ubwo umunyamakuru wacu yandikaga iyi nkuru nta muyobozi n’umwe wari wakagize icyo akivugaho, ndetse hari n’abaturage bo bavuga ko kitahawe agaciro nk’ibindi, kuko kitigeze kivugwaho na gato.

Akarere ka Gicumbi kuri iyi site hari hitabiriye inyemezamihigo zigera kuri 308, harimo abahagarariye abahinzi, aborozi, abikorera ,ndetse n’abahagarariye amadini.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

RUTEMBESA Anicet

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *