Derek Chauvin wahoze mu Gipolisi cya Minneapolis wahamijwe icyaha cyo kwica Umwirabura George Floyd, yajuririye igihano yahawe atanga impamvu zigera kuri 14 ashingiraho ku rubanza rwe rwavuzwe cyane mu itangazamakuru muri uyu mwaka rufitanye isano n’ivanguraruhu rikomeje gufata intera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyicwa ry’umugabo w’Umwirabura, Floyd w’imyaka 46 y’amavuko muri Gicurasi 2020 ryateje impagarara nyuma y’aho rifatiwe kuri za camera bigatuma havuka imyigaragambyo ikaze yo kwamagana ivanguraruhu.
Chauvin wakatiwe muri Kamena imyaka 22 n’igice y’igifungo kubera kwica Floyd amupfukamye ku gikanu iminota igera ku 10 akamuheza umwuka kuri uyu wa Kane yajuririye iki gihano yahawe mu rukiko rw’akarere ka Minnesota.
Arashinja leta imyitwarire idahwitse kandi agashyira ku rutonde ibibazo byinshi afitanye n’inteko y’abakemurampaka (Jury) yatoranijwe mu iburanisha rye, ashinja kubogama, n’izindi nzitizi nk’uko tubikesha RFI.
Uwahoze ari umupolisi ashinja urukiko “gukoresha nabi ubushishozi bwarwo” rwanga icyifuzo cyo gusubika cyangwa kwimura urubanza, n’ibindi.
Chauvin, umuzungu w’imyaka 45, yafashwe amashusho apfukamye ku gikanu cya Floyd watakaga avuga ko atarimo guhumeka, atitaye ku bagenzi bahitaga nabo bamusabira imbabazi ngo areke kumwica.

Mu cyumweru gishize, Urukiko rw’Ikirenga rwa Minneapolis rwasubiyemo icyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa gatatu cyari cyahamijwe undi mupolisi wirabura witwa Mohamed Noor warashe umugore ukomoka muri Australia, Justine Ruszczyk Damond, rwemeza ko ahamwa n’icyaha cyo kwica umuntu.


