Abaturage b’ahitwa Kiwawa muri Embaseni mu Karere ka Arumeri mu Ntara ya Arusha muri Tanzania bavuga ko babonye isanduku ahantu, bakamenyesha polisi yaho, yahagera ikananirwa kuyifungura ndetse n’imodoka yabo ikaba yari yanze kwaka. Umwe mu baturage baho, Janet yatangarije Millardayo ko ” Iyo sanduku twayisanze muri aka gace iriho umusara wanzitse ngo kuva kuri rimwe kugeza ku 100. Twayibonye nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, duhamagara polisi ihageze nabo ubwo bari bayegereye, kuyifungura biranga ndetse n’imodoka yabo yanga kwaka.” Aba baturage bakekaga ko wenda haba harimo umurambo, bavuga ko ubwo Polisi yahageraga, yananiwe gufungura iriya mva. Byatwaye nk’iminota 20 ngo ifunguke ndetse n’imodoka ibashe kwaka. Muri iyo mva, basanze harimo igitoki ntibizwi uwaba yarazanye iyo mva muri ako gace bivugwa ko ari hafi n’urusengero nk’uko Stella Daniella umwe mu baturage. Yavuze ko ” Kuki abantu bo muri iyi minsi dukinisha Imana? Biriya ni ukwemera izindi mbaraga. Birababaje pe!” Bahuriza ku kuba ibyabaye byabateye kwibaza, mu gihe polisi yo yabonye imodoka yayo yatse, igakuramo akayo karenge.


