Hari abasanga u Bubiligi nabwo buhamwa n’ibyaha nk’ibyahamijwe Paul Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Ubutabera buherutse gusoza urubanza rwaregwagamo abarimo Paul Rusesabagina, bamwe bafata nk’intwari, baregwaga ibyaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda, aho bimwe mu bimenyetso byagendeweho mu kumuhamya ibyaha byakuwe mu Bubiligi bigizwemo uruhare n’abakora mu nzego z’ubucamanza b’Ababiligi, aho hibazwa niba iki gihugu nacyo kitaba gihamwa n’ibyaha nka Rusesabagina.

Mu gihe abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa FLN wari ushamikiye ku ihuriro MRCD ryari riyobowe na Rusesabagina, bari bitabiriye urwo rubanza, ku rundi ruhande ibihugu byo mu burengerazuba birimo nk’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bikomeje urubanza rwabereye ku mugaragaro bivuga ko Rusesabagina adahabwa ubutabera bubereye.

Umwanditsi w’ikinyamakuru Mediapart dukesha iyi nkuru akaba yibajije ati “Ese u Bubiligi, igihugu cy’”inshuti” y’u Rwanda, gishobora gucumbikira no kwihanganira gutegura, gutunganya no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ibyaha byibasiye u Rwanda byari kongera gutera umubabaro? U Bubiligi bwari buzi neza icyo Rusesabagina yateguriraga ku butaka bwabwo, kubera ko inama yakoreshaga zaberaga ku mugaragaro kandi ntiyabihishaga. U Bubiligi ntibushobora kuvuga ko butari buzi ibikorwa bya Rusesabagina. Abategetsi b’Ababiligi bari kubyifatamo bite iyo ibitero nk’ibyo byibasira u Bubiligi byarateguriwe mu Rwanda?”

Iyi nkuru ya Mediapart yahawe umutwe ugira uti “Justice : Et si la Belgique etait aussi coupable que Paul Rusesabagina” ugenekereje mu kinyarwanda wavuga uti: “Ubutabera: U Bubiligi nabwo bwaba buhamwa n’icyaha nka Paul Rusesabagina,”

Ikomeza ivuga ko iki gihugu cyemeye uruhare rwacyo rw’amateka mu byabaye mu Rwanda byose, ariko ku rundi ruhande rukomeje gukina politiki inyuranya no kongera kwiyubaka k’u Rwanda gushingiye ku bumwe bw’abanyagihugu. Ngo gushyigikira Rusesabagina ni urugero rufatika.

Kurumira habiri kw’ibihugu byo mu burengerazuba

Iyi nkuru kandi ivuga ko u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu bimwe, byakurikiraniye hafi urubanza rwa Rusesabagina kuva rutangiye kugeza rugeze ku musozo, rwabereye mu ruhame, mu mucyo, ndetse rugasemurwa mu ndimi zitandukanye, ariko umuryango we n’abajyanama be mu by’amategeko bakomeje kugoreka ukuri basaba ko yajya kuburanira mu Bubiligi, igihugu afitiye ubwenegihugu, cyangwa muri Amerika kubera ko afite Green card yo kuhatura.

Iyi nkuru ivuga ko bimwe ibyaha yashinjwaga yabikoreye ku butaka bw’u Bubiligi, ubwa Amerika n’ubw’u Rwanda kubera ko ibyaha byose byategurirwaga, bigahurizwa iwe mu Bubiligi, cyangwa muri San Diego muri Leta ya Texas, aho yari atuye.

Ngo byari mu nshingano z’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika guta muri yombi Rusesabagina, ariko ntibyabikoze kandi u Rwanda rwari rufite uburenganzira n’inshingano zo kumufata mu kurinda ubusugire bwarwo n’abaturage barwo.

Ngo Isi yose isanzwe ari umutangabuhamya w’ibihugu bitegura itabwa muri yombi, no kwica abanyabyaha baba mu bihugu biba bibarinze kandi ibi byose bikaba bikarangira nta muntu ugize ikintu avuga. Aha umuntu akaba yatanga ingero z’abantu ibihugu nka Amerika, u Bufaransa cyangwa Israel bikunda kwica bibashinja ibyaha bitandukanye bikabicira mu bihugu byabo cyangwa hanze yabyo.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko u Rwanda narwo rwafashe Rusesabagina n’abamukoreraga 20 kandi urubanza rwabo rwabereye ku mugaragaro, u Bubiligi bukaba bwakabaye bwarafashe Rusesabagina mbere y’uko agaba ibitero ku Rwanda. Ibitero bya FLN ku butaka bw’u Rwanda hagati ya 2018 na 2019 bikaba byarahitanye abantu 9 ndetse imitungo imwe ikangizwa indi igasahurwa.

Ngo u Bubiligi ntibwirengagije gusa gukora ibyo bwakagombye kuba bwarakoze, ahubwo burashaka no gukingira ikibaba uwari ukuriye abakoze ibyaha bifatwa nk’iby’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda kandi butanagiriye impuhwe abantu byagizeho ingaruka.

Kubw’ibi, ngo u Bubiligi nabwo bwakagombye gutanga umusanzu wabwo mu mpozamarira izagenerwa abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina n’abantu be.

Ku wa mbere, tariki ya 20 Nzeri, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, yabwiye mugenzi we w’u Rwanda, Vincent Biruta, ko Rusesabagina atigeze ahabwa ubutabera bukwiye, butabogamye kandi ko ihame ry’uko ushinjwa icyaha mu gihe kitaramuhama aba ari umwere ritubahirijwe.

Yatangaje ko agomba guhura na mugenzi we w’u Rwanda mu bahuriye i New York aho bombi bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Mu gisubizo cye, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yasubije mugenzi we w’u Bubiligi agira ati: “amagambo ya Minisitiri w’intebe wungirije na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi ku byerekeye icyemezo cyatanzwe n’urugereko rukuru rw’urukiko rw’u Rwanda ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka, byerekana agasuzuguro guverinoma k’Ubwami bw’u Bubiligi ku butabera bw’u Rwanda kuva uru rubanza rwatangira nubwo habaye uruhare runini rw’inzego z’u Bubiligi zibifitiye ububasha mu iperereza ry’uru rubanza,”

Yakomeje avuga ko abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN bakwiriye ubutabera, yongeraho ko inama yo ku rwego rwa za minisiteri yagombaga kuba hagati y’ibihugu byombi I New York itakibaye, yongeraho ariko ko u Rwanda rwiteguye minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi hakomezwe ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Hari abasanga u Bubiligi nabwo buhamwa n’ibyaha nk’ibyahamijwe Paul Rusesabagina
    Ibya Rusesabagina tubitege amaso. Ububiligi na USA bizwiho kudashyigikira iterabwoba. Ariko nanone ibyo bihugu ntibishobora kwemeza ibintu bitabaye. Nkeka rero ariyo mpamvu bitamukurikiranye mu nkiko. iyo wumvise amajwi y’umupolisi w’igihugu cyacu bita “afande” – ntumbaze icyo bivuga mu kinyarwanda n’ubwo twese dusigaye tubivuga – aho avugana n’inshuti ye ngo bazahimbire Rusesabagina video z’urukozasoni, bigutera kwibaza aho tugana mu butabera. Ibiba iwacu rero ntahandi biba!

    1. Hari abasanga u Bubiligi nabwo buhamwa n’ibyaha nk’ibyahamijwe Paul Rusesabagina
      Ariko mwagiye mureka kwiyobagiza,hanyuma se na money transfers zatanzwe na FBI, files zose zatanzwe na Police y’Ababiligi zose n’impimbano, Audios za YouTube zose yigamba, interviews kuri za BBC na VOA zose n’impimbano!Murababaje????????????

    2. Hari abasanga u Bubiligi nabwo buhamwa n’ibyaha nk’ibyahamijwe Paul Rusesabagina
      Ariko mwagiye mureka kwiyobagiza,hanyuma se na money transfers zatanzwe na FBI, files zose zatanzwe na Police y’Ababiligi zose n’impimbano, Audios za YouTube zose yigamba, interviews kuri za BBC na VOA zose n’impimbano!Murababaje????????????

  2. Hari abasanga u Bubiligi nabwo buhamwa n’ibyaha nk’ibyahamijwe Paul Rusesabagina
    Ibya Rusesabagina tubitege amaso. Ububiligi na USA bizwiho kudashyigikira iterabwoba. Ariko nanone ibyo bihugu ntibishobora kwemeza ibintu bitabaye. Nkeka rero ariyo mpamvu bitamukurikiranye mu nkiko. iyo wumvise amajwi y’umupolisi w’igihugu cyacu bita “afande” – ntumbaze icyo bivuga mu kinyarwanda n’ubwo twese dusigaye tubivuga – aho avugana n’inshuti ye ngo bazahimbire Rusesabagina video z’urukozasoni, bigutera kwibaza aho tugana mu butabera. Ibiba iwacu rero ntahandi biba!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *