Depite Ssewanyana yongeye gutabwa muri yombi na UPDF nyuma yo kurekurwa

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Uganda, UPDF, kuri uyu wa Kane cyataye muri yombi Depite Allan Ssewanyana uhagarariye Makindye y’Uburengerazuba kuko hari ibindi birego agomba gusubiza nyuma y’aho yari yarekuwe muri gereza ya Kigo we na mugenzi we, Muhammad Ssegirinya, uhagarariye Kawempe y’Amajyepfo mu nteko bamaze ibyumweru bibiri bafungiyemo.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Flavia Byekwaso, yatangaje ko uyu mudepite wo mu ishyaka NUP rya Bobi Wine, ukurikiranweho we na mugenzi we kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye mu minsi ishize Akarere ka Masaka, hari ibirego bishya ashinjwa.

Yagize ati “ Hari ibindi birego akeneye gusubiza kandi ntabwo ari ukuri ko yashimuswe. Nta muntu wakorera ibintu nk’ibyo umudepite icyo twakoze ni ukongera kumufata. Yajyanywe muri Kireka kandi aratekanye. Twashakaga kwizeza abaturage ko nta mpamvu ya byacitse,”

Joel Ssenyonyi, umuvugizi wa NUP, yamaganye kongera gutabwa muri yombi kwa Depite Ssewanyana nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Ati “ Leta imaze kumenyera kurenga ku mabwiriza y’urukiko. Mwibuke inshuro nyinshi abantu bongeye gutabwa muri yombi barekuwe n’urukiko. Leta rero irashaka gukomeza gufunga abadepite,”

Ssenyinyi yakomeje agira ati “Ntiwamenya abamutaye muri yombi kuko bari bambaye imyenda isanzwe. Ariko duhanganye na Guverinoma itubahiriza amategeko. Ikintu cyose cyaba,”

Erias Lukwago, wunganira Ssewanyana, we avuga ko icyo yita gushimuta umukiriya we gitesha agaciro icyemezo cy’urukiko cyo kumurekura by’agateganyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *