img_20210925_083933.jpg

Umutoza w’imwe mu makipe yo mu Rwanda yahagaritswe azira ubutinganyi

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya United Stars ikina muri shampoyona y’icyiciro cya kabiri hano mu Rwanda, yahagaritse by’agateganyo Mushimiyimana Eric wari umutoza wayo mukuru kubera gukekwaho ubutinganyi.

Iyi kipe yo mu Kabagari mu karere ka Ruhango mu ibaruwa yandikiye uriya mutoza ejo hashize, yamumenyesheje ko yamuhagaritse ishingiye ku mpungenge yagejejweho n’abakinnyi.
Iti: “Mu izina rya Komite Nyobozi ya United Stars FC-Ruhango nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho cy’ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo.”

“Nyuma yo kugezwaho impungenge z’abakinnyi bamwe na bamwe, tumaze kubiganiraho nka komite nyobozi twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe kukazi nk’umutoza mukuru wa United Stars FC -Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza ku kibazo cy’ubutinganyi bwibasiye ikipe ucyekwaho, nk’uko bikomeje kugaragazwa n’abakinnyi mubereye umutoza.”

Uyu mutoza abinyujije ku mbuga nkoranyamba ze, yahise asezera ku nshingano zo gutoza iriya kipe, ashimira abakinnyi b’iriya kipe bitewe n’uko babanye.

Ati: ” Byari byiza gusangira ibihe byiza namwe bahungu, mwarakoze cyane mwese. Abo tutabanye neza muzanyihanganire. Mu by’ukuri nabakundaga cyane mwese kandi nizeye ko muzagera aho mwifuza. Amahirwe masa ku rugendo rwanyu rwo gukina, amahirwe masa kuri United Stars FC. Imana ibahe umugisha. Murabeho.”

United Stars FC iri mu Itsinda C rya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri hamwe na Vision FC, Espérance FC, UR FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC.

Mu mikino ibiri yari imaze gukina harimo uwo yanganyije na Esperance FC ibitego 2-2 ndetse n’uwo yatsinzwemo na UR FC ibitego 2-1.

img_20210925_083933.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Umutoza w’imwe mu makipe yo mu Rwanda yahagaritswe azira ubutinganyi
    Kuki twamagana gusa Abatinganyi,ntitwamagane abantu millions na millions basambana,ahubwo tukabyita “gukundana”?? Byombi ni icyaha kingana mu maso y’Imana.Ijambo ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible rivuga gusambana,ni Porneia.Rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (kurongora inyamaswa),sex touching,etc…Twakongeraho kuryamana na Female Robot muli iki gihe.Abo bose,hamwe n’abandi bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi nkuko ijambo ry’Imana rivuga.

    1. Umutoza w’imwe mu makipe yo mu Rwanda yahagaritswe azira ubutinganyi
      Ibinibyo aba nibo badutej,ibyago kuko uburaya ntagihe hutabayeho ariko iyo bigeze kubutinganyi????????????????

    2. Umutoza w’imwe mu makipe yo mu Rwanda yahagaritswe azira ubutinganyi
      Ibinibyo aba nibo badutej,ibyago kuko uburaya ntagihe hutabayeho ariko iyo bigeze kubutinganyi????????????????

  2. Umutoza w’imwe mu makipe yo mu Rwanda yahagaritswe azira ubutinganyi
    Kuki twamagana gusa Abatinganyi,ntitwamagane abantu millions na millions basambana,ahubwo tukabyita “gukundana”?? Byombi ni icyaha kingana mu maso y’Imana.Ijambo ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible rivuga gusambana,ni Porneia.Rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (kurongora inyamaswa),sex touching,etc…Twakongeraho kuryamana na Female Robot muli iki gihe.Abo bose,hamwe n’abandi bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi nkuko ijambo ry’Imana rivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *