Umugore w’imyaka 27, Emily Achieng, ari mu rukiko rwa Kibera muri Kenya, ku bwo gutuka mugenzi we baturanye, Selina Akinyi ngo ” ajye gutaburura Se, aze amubwire niba yaba yaravuye ku Isi, afite SIDA.” Achieng yahamwe no gutuka Akinyi n’igikorwa cyo kuba yahunganyije amahoro. Urukiko rwa Kibera wrategetse ko yishyura KSh 10,000 (Frw 90,000) cyangwa agahitamo gufungwa amezi atatu. Urukiko rwemeje ko amagambo ya Achieng yo kuwa 9 Nzeri 2021 ahitwa Katwekera, ari icyaha. Nairobinews isubiramo amagambo ya Achieng ngo ” Genda uzure So ave mu mva, kugira ngo ambwire niba yari yaranduye SIDA.” Urukiko ruvuga ko ibi Achieng yabibwiye Akinyi wari urimo gufura, akamena amazi yanduye hafi y’inzu ya mugenzi we, ibintu byakuruye intonganya. Aba bombi baratukanye nk’uko Achieng yabwiye urukiko, yiregura avuga ko yasubizaga ibyo Akinyi yari amututse n’ubwo atabaitangaje.


