Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu yakurikiranye imyiyereko y’ingabo z’iki gihugu zirwanira mu mazi.
Ni imyiyereko yabereye mu nyanja y’Abahinde, mu mujyi wa Pemba.
Perezida Kagame yakurikiranye iyi myiyereko Ingabo za Mozambique zerekaniyemo ubushobozi bwazo ari kumwe na mugenzi we Filipe Nyusi, mbere yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’iryo muri kiriya gihugu.
Aha muri Mozambique u Rwanda ruhafite ingabo n’abapolisi babarirwa mu 1000 bahamaze amezi abiri mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, ndetse amakuru aturukayo aravuga ko byatanze umusaruro ugaragarira buri wese.
Perezida Kagame aganira n’itangazamakuru yashimangiye ko umusaruro watanzwe na biriya bikorwa werekana ko u Rwanda na Mozambique hari ibyo bashoboye kugeraho bitabasabye ubushobozi buhambaye.
Ati: “Ku bikorwa ubwabyo, ntekereza ko byatanze umusaruro ariko binerekana ibyo dushoboye gukora twifashishije ubushobozi bwacu budahambaye, Mozambique n’u Rwanda bigakorana, tugakora ibintu nk’ibi byivugira. Dukorana n’abandi ku bintu bitandukanye kandi bigomba no kugera ku guhangana n’iterabwoba, n’ibindi.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza na Mozambique, ariko bikazaterwa n’inzira iki gihugu kizifuza ko runyuramo dore ko ari bo bayoboye inzira iganisha ku kugarura amahoro.
Hashize igihe hari amajwi yumvikana avuga ko hari inyungu zitazwi u Rwanda rwaba ruri gukorera muri Mozambique, gusa Perezida Kagame yavuze ko nta zindi nyungu rwakurikiyeyo zitari ugufasha igihugu cy’inshuti yarwo.
Ati: “Abatekereza ko twatumiwe cyangwa tukishyurwa ku byo turi gukora, nari kwishimira ko ari uko bimeze, ariko abo bantu bavuga ni inshuti zacu, ikibazo cyari icya Mozambique ni bo badutumiye.”
“Tuzakomeza gukorana, dukeneye inshuti zo gukorana na Mozambique. U Rwanda ruri gutanga umusanzu warwo. Ingabo z’u Rwanda ntiziri muri Mozambique ku bw’impanuka, ni ku butumire bwo gukorana na bagenzi bacu muri Mozambique guhangana n’ikibazo.”
Perezida Kagame nyuma yo kuganira n’itangazamakuru no gukurikirana imyiyereko y’ingabo zirwanira mu mazi za FADM, bahise berekeza ahabera ibirori by’Umunsi w’Ingabo Mozambique yihihiza kuri uyu wa 25 Nzeri.






