Umunyapolitiki, Alexis Sinduhije, umuyobozi w’ishyaka MSD, ryabujijwe gukorera ku butaka bw’u Burundi, ndetse washyizwe mu majwi mu bashatse guhirika ubutegetsi mu 2015 akaba aherutse gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa uruhare mu bitero bya grenade biherutse kwibasira igihugu, yihakanye umutwe wa RED-Tabara ubutegetsi bwakomeje kumushinja kuba ari we uwuyobora.
Alexis Sinduhije yahakanye yivuye inyuma ko ari we muyobozi w’umutwe wa RED-Tabara wiyemeje gukuraho ubutegetsi bwa CNDD-FDD hakoreshejwe ingufu za gisirikare.
Uyu yabihakanye nyuma y’aho Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Sylvestre Nyandwi, amushinje kuba we, n’abandi ari bo bayoboye umutwe yita uw’iterabwoba ugaba ibitero bitandukanye mu Burundi.
Ubwo yabazwaga na Radio y’Abadage, Deutch Well ku cyo avuga ku biherutse gutangazwa n’umushinjacyaha mukuru, Sinduhije yagize ati “ Nahoze mbivuga kandi reka mbisubiremo ntabwo ari njye uyobora RED-Tabara. Icyo nshobora kuvuga nuko nshimira cyane ubwitange n’umwete by’uwo mutwe, barwanya ubutegetsi bufitanye ibibazo bya politiki natwe, ni ukuvuga bafite icyerekezo kimwe n’icyacu.”
Sinduhije yakomeje avuga ko ibibazo bya politiki biri mu Burundi bifitanye isano n’imitegurire y’amatora kandi ari ikibazo amasezerano ya Arusha yari yaboneye igisubizo ariko ubutegetsi bw’u Burundi butabishaka.
Ati “ Twebwe turimo kurwanira ko haba uburenganzira bw’amatora ku Barundi bose atari ikinamico ry’amatora ritegurwa n’ubutegetsi buriho ubu,”
Alexis Sinduhije ubarizwa mu buhungiro kuva mu 2015, anasanga RED-Tabara idakwiye kwitwa umutwe w’iterabwoba.
Ati “ Sintekereza ko umutwe wa RED-Tabara wakwitwa nk’umutwe w’iterabwoba kuko uyu mutwe ufite ibyo usaba byumvikana cyane, nk’uko ubivuga, uburenganzira bw’uko haba amatora mu gihugu ni nabyo natwe turwanira.”
Yanakomoje ku bitero bya grenade biherutse kuvugwa mu mirwa mikuru yombi y’igihugu, Bujumbura na Gitega, avugwaho kuba ari mu babiteguye.
Ati “ Ku byerekeye ibitero bya grenade biheruka kugabwa i Bujumbura n’ahandi, ko ari twe twabiyoboye ni ibirego bidafite ishingiro leta ya CNDD-FDD irimo irakomeza kuzana,”


