Abarema isoko rya Rugerero baracyanyagirwa baratanze amafaranga yo kuryubaka

Sangiza iyi nkuru

Abarema isoko rya Rugerero mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, bahangayikishijwe n’imvura igwa ikabanyagira kandi baragiye batanga amafaranga banatunda amabuye byo kuryubaka bakaba basaba ko ryakubakirwa.

Iri soko rirema kabiri mu cyumweru kandi rikitabirwa riherereye mu Murenge wa Kivu muri Centre y’ubucuruzi ya Rugerero, Abarirema ariko bahuriza ku kuba imvura igwa bakabura aho bayikinga kandi baragiye bacibwa amafaranga (ku wakoraga muri VUP), abandi bagatundishwa amabuye ngo ryubakwe ariko amaso yaheze mu kirere.

Umunyamakuru wa Isango Star, dukesha iyi nkuru, ubwo yasuraga iri soko imvura yaguye ahari ubwe yibonera ibyo abaturage bavuga. Avuga ko buri wese wari uri mu isoko, yaba uwazanye igitoki, ibirayi, n’abandi bose birukankaga bajya gushaka aho bugama naho bigoye kubona kubera ubwinshi bwabo.

Ntihinyurwa Joseph, Umuyobozi w’Umurenge wa Kivu, avuga ko amakuru afite ari ay’uko hari gahunda yo kuryubaka muri Nyakanga umwaka utaha, akavuga ko bamaze kuribarira aho rizubakwa.

Iri soko rikaba rihanzwe amaso n’abarirema barimo ababa baturutse mu mirenge ya Kivu na Muganza, mu gihe abarimo kurikoreramo kuri ubu bakomeje gutekereza imvune z’amabuye, kuri ubu yamezemo ibyatsi bikoreye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *