Umuhanzi Jose Chameleone yatangije ibitero bikaze ku muhanzi mugenzi we wabaye umunyapolitiki, Bobi Wine n’ishyaka rye NUP, nyuma yo guhabwa n’ishyaka NRM imodoka ya Range Rover bamwe bafashe nko kumuhonga kugirango yitandukanye n’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Chameleone yagabye igitero kuri NUP kuwa Gatanu ushize kuri imwe muri televiziyo zo muri Uganda.
Ubwo yasubizaga ku bakomeje kumwibasira kubera ukuntu yapfukamye ubwo yakiraga iyo modoka ya Range Rover yahawe n’ishyaka riri ku butegetsi yari ivuye kwa Perezida Museveni, yavuze ko abantu babaswe n’urwango buzuye kwihorera ari bo barakariye ibyo yakoze.
Yakomeje avuga ko yizera ko abo bantu buzuye urwango no gushaka kugendera ku ihame ry’uko “Ijisho rihorwa irindi” ari na bo bashaka gufata ubuyobozi bw’igihugu, ibintu byumvikanye nko kwibasira NUP.
Ubwo yabazwaga niba atekereza ko Bobi Wine yaba akiri umuntu ukomeye mu muziki wa Uganda no kuba akiri inshuti ye, Chameleone yavuze ko “ubucuti bwe na Bobi Wine ntacyo bumaze, avuga ko “byaruta akaba inshuti na Bebe Cool aho kuba inshuti na Bobi Wine”, ndetse yemera ko Bebe Cool buri gihe amushyira cake ku isabukuru ye y’amavuko.
Chameleone kandi yemeje ko Bobi Wine yarangiye mu bijyanye na muzika kandi ko nta gaciro agifite mu ruganda rwa muzika yabaye umunyapolitiki nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Boo.ug ikomeza ivuga.
Chameleone aravuga ibi mu gihe mu matora aheruka muri iki gihugu yagerageje guhatanira umwanya wa Meya wa Kampala agendeye ku iturufu y’ishyaka NUP ariko bakanga kumushyigikira bagashyigikira undi, ibintu byamurakaje bigatuma afata icyemezo cyo kwitandukanya n’iri shyaka.


