Kuri uyu wa Gatandatu ushize, mu duce twa Ruhembe na Nderama muri Zone Bumba, ho muri Komini Bukinanyana na Gafumbeti, no muri Zone Butahana muri Komini ya Mabayi, mu mu Ntara ya Cibitoke, hatoraguwe imirambo ine mu gihe abandi bantu 13 bakomeretse babonwe n’abaturage mbere yo gufatwa n’abashinzwe umutekano. Muri abo bantu bapfuye ndetse n’abakomeretse kandi bivugwa ko harimo abakekwaho kuba mu mutwe witwaje intwaro w’Abanyarwanda.
Utu duce twavuzwe haruguru duturiye ishyamba rya Kibira, aho bivugwa ko abaturage ari bo babanje kubona imirambo bitewe n’umunuko ukabije waturukaga aho yari iri n’amasazi.
Bati “ Ubwo twagenzuraga twasanze ari umurambo. Ubwo twakomeje gushakisha hirya no hino hafi yaho tubona indi mirambo,”
Muri uko gushakisha kandi baguye ku bandi bantu 13 bakomeretse bari bihishe mu bihuru bari bakomeretse bikabije batabasha kwiruka.
Abaturage bati “ Twabimenyesheje abasirikare bo ku birindiro biri hafi ya Kibira baje kubafata,”
Amakuru agera kuri SOS Medias Burundi, avuga ko bikekwa ko aba bantu bapfuye cyangwa bakomerekeye mu mirwano yahuje umutwe w’inyeshyamba warwanye n’igisirikare cy’u Burundi kuwa Gatatu no kuwa Kane mu ishyamba rya Kibira.
Kugeza ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, itariki 26 Nzeri, ngo iyi mirambo yari itarashyingurwa nk’uko byemezwaga n’ubuyobozi.
Ni mu gihe amakuru ava mu gisirikare avuga ko abo bakomeretse 13 bajyanwe I Bujumbura, ariko ukuriye ibikorwa bya gisirikare muri iki gice bakuwemo yirinze kugira ibyo atangaza ku bakomeretse n’imyirondoro yabo.
Kuwa Gatanu ushize, indi mirambo itanu yari yabonetse mu gace ka Ruhembe muri Zone Bumba, muri Komini ya Bukinanyana, aho abaturage ‘abayobozi batabashije kumenya abo ari bo bakeka ko baba ari abo mu mutwe witwaje intwaro ugizwe n’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda na zo zaguye muri iyo mirwano yo kuwa gatatu no kuwa kane.

2 Responses
Burundi: Habonetse imirambo n’inkomere zirimo izivuga Ikinyarwanda
Iyo numvise ibi ndababara! Ese abanyarwanda bazahora bavugwa mu bikorwa bimena amaraso? Kwumva nk’umujenerali avuga ngo tuzajya kubirangiriza hariya hakulya, biteye isoni. Ariko iyo yongeyeho ngo RWANDAIR ibidufashamo,byo bitera kwiheba. Koko wakoresha ingufu za Leta mu kumena amaraso ndetse ukambuka ukajya kubikora no mu bindi bihugu? Twibaze, twisubize! Aho tuganisha igihugu si heza!