Abagize Sosiyete sivile n’imitwe ya Politiki itandukanye muri Angola, bakomeje kunenga Perezida João Lourenço wa kiriya gihugu nyuma y’umurengera w’amafaranga yagenewe yitabira Inteko Rusange ya Loni.
Tariki ya 08 Nzeri Perezida Lourenço yemeje iteka rya miliyari 2.5 z’ama-Kwanza akoreshwa muri Angola (arenga Frw miliyari 4.2) nk’amafaranga yagombaga gukoresha mu myiteguro y’Inteko Rusange ya 76 ya Loni yarangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Ni mu gihe muri 2017 ubwo Perezida Lourenço yasimburaga José Eduardo dos Santos wari umaze imyaka 39 ku butegetsi, yijeje abanya-Angola guhashya ruswa yari yaramunze kiriya gihugu.
Umudepite witwa Mihaela Webba wo mu ishyaka Unita ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko kuba Perezida Lourenço yarakoresheje ariya mafaranga yose mu cyumweru kimwe yamaze i New York bitanyuze mu mucyo.
Yunzemo ati: “Ni isesagura rirenze ry’amafaranga.”
Depite Tchizé dos Santos wahoze ari umudepite w’ishyaka MPLA riri ku butegetsi, we yibajije niba gukoresha ariya mafaranga bitarasize isanduku ya Leta imbokoboko nk’uko Perezida Lourenço yazisanze ubwo yafataga ubutegetsi.
Yunzemo ati: “Urugendo rwatwaye $ miliyoni enye, kandi Perezida akora urugendo byibura rimwe buri kwezi. Mu gihe cyose agiye n’indege, agenda n’iya bwite.”
Cyakora cyo n’ubwo hari abashinje Perezida João Lourenço gusesagura ariya mafaranga, bamwe mu bambari be bavuga ko abavuga ibi ari abagamije kumusiga icyasha bityo bakaba bagomba kubibazwa.
Depite João Pinto uhagarariye ishyaka MPLA yagize ati: “Birababaje kwangiza ishusho cyangwa isura ya Perezida n’umuyobozi wa MPLA, ifite kongere isanzwe mu Ukuboza. Kugira demokarasi bisaba kubaha abandi, kabone niyo waba utemeranya na bo; bityo abagize uruhare muri ibi bikorwa bibabaje, byo gukomeretsa no kwangiza bagomba kubiryozwa.”
Muri Angola haravugwa ubwumvikane buke, mu gihe iki gihugu giteganya gukora amatora rusange mu ntangiriro z’umwaka utaha aho Perezida Lourenço n’ishyaka rye bazaba barajwe ishinga no kugumana ubutegetsi.


