Gen Tumukunde ari gukorwaho iperereza

Sangiza iyi nkuru

Lt Gen. (Rtd) Henry Tumukunde, wigeze kuba minisitiri w’umutekano wa Uganda, akurikiranweho n’igipolisi guhohotera umuturage mu Karere ka Wakiso, amuziza kunyura mu isambu ye.

Bivugwa ko ibi byabaye ku itariki ya 19 Nzeri 2021 saa kumi n’imwe ubwo Gen. Tumukunde yakubitaga uwitwa Willy Jasimwa w’imyaka 29 akoresheje inkoni amushinja kunyura mu isambu ye nk’uko byatangajwe na n’Umuvugizi wa CIID, Charles Twiine.

Uyu mugabo wigeze no kuyobora ubutasi akaza gushwana na Perezida Museveni, afite isambu nini cyane ahitwa Muduuma, hafi y’umuhanda ujya Hoima irimo urwuri rw’amatungo, aho bivugwa ko inyubako yubatse muri iyi sambu ifite agaciro k’amamiliyari y’amashilingi.

Charles Twiine avuga ko ikirego yarezwe cyo guhohotera umuturage kirimo gukorwaho iperereza n’Igipolisi cya Wakiso nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Bivugwa ko Tumukunde kandi yakangishije Jasimwa kuzarushaho kumubabaza niyongera kumufatira mu isambu ye kimwe n’undi muntu wese uzahanyura nta burenganzira bwe afite.

Twiine kandi yagize ati “Uwahohotewe ni umukozi w’uwitwa Betty Namusisi, usanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku butaka atararangira na Gen Tumukunde,”

Mu matora yo muri uyu mwaka Tumukunde yari umwe mu bakandida bahataniye gusimbura Museveni ku butegetsi ariko ntibyamuhira. Mu 2016, yari umwe mu bayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Museveni nyuma yo gusezererwa mu gisirikare.

Mu 2020, Tumukunde yatawe muri yombi afungirwa muri Gereza ya Luzira nyuma yo gusaba u Rwanda gufasha umuntu wese ushaka guhindura ubutegetsi muri Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *