Urukiko mpuzamahanga ruburanisha ibyaha by’ubugizi bwa nabi ruyobowe n’umucamanza Suzan Okalany rwategetse irekurwa ry’umudepite uhagarariye Kawempe y’Amajyaruguru, Mohammed Ssegirinya, wari ufungiye muri gereza ya Kigo nyuma y’aho Depite Nsaja Patrick uhagarariye Nsaja y’Amajyepfo yemeye kumwishingira asimbura Francis Zaake.
Hon. Zaake kuri ubu utari mu gihugu, yari yariyemeje guha kwishingira mugenzi we ariko ananirwa kwitaba bityo Meya wa Kampala, Erias Lukwago, akaba anunganira Ssegirinya amusimbuza Nsanja.
Ibura rya Zaake ryatumye Ssegirinya aguma muri gereza igihe kirekire nyuma yo kurekurwa by’agateganyo ku ya 20 Nzeri 2021 n’umucamanza Victoria Nakintu Katamba.
Ssegirinya na mugenzi we, Depite Allan Ssewanyana, uhagarariye Makindye y’Uburengerazuba mu nteko, (bose babarizwa mu ishyaka NUP rya Bobi Wine), batawe muri yombi ku ya 8 Nzeri bajyanwa mu rukiko rw’umucamanza wa Masaka bakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi, gushaka kwica, n’iterabwoba bifitanye isano n’ubwicanyi bwakoreshejwe imihoro muri Masaka mu minsi ishize.
Iri rekurwa ry’agateganyo ariko hari impungenge ko Depite Ssegirinya ashobora kuryishimira igihe gito kuko hari ubwoba ko nawe ashobora kongera agafatwa nk’uko byagendekeye mugenzi we, Ssewanyana wongeye gutabwa muri yombi kuwa Kane ushize afatiwe ku marembo ya gereza ya Kigo akimara kurekurwa by’agateganyo.


