R. Kelly wahamijwe ibyaha bigera mu 9 ashobora gufungwa ubuzima bwose asigaje

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B, R. Kelly yahamijwe ibyaha mu rubanza rw’icuruzwa ry’abantu muri Amerika nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo yirinda kugezwa mu rukiko ku byaha byo guhohotera abagore biganjemo abakobwa bakiri bato.

Kuri uyu wa Mbere, inteko y’abagabo barindwi n’abagore batanu yasanze Kelly w’imyaka 54 ahamwa n’ibyaha icyenda byose birimo ibyaha by’urukozasoni, ku munsi wabo wa kabiri wo gusuzuma ibyaha yashinjwaga.

Kelly yari yambaye agapfukamunwa n’amataratara y’izuba yubitse amaso yabuze icyo avuga ubwo abakemurampaka mu rubanza basuzumaga ibirego aregwa mu rukiko rwa Brooklyn nk’uko tubikesha Associated Press.

Abashinjacyaha bavuze ko abari bashinzwe inyungu ze n’abamufashaga bagize uruhare mu kumuhuza n’abakobwa kandi akabahatira kumwumvira no guceceka kugeza ubwo bakoze agatsiko k’abagizi ba nabi. Abantu babiri bashinjwa ibyaha bakoranye na Kelly mu rundi rubanza rwihariye rutegerejwe muri Chicago.

Abamushinja cumi n’umwe, bagizwe n’abagore icyenda n’abagabo babiri, batanze ubuhamya muri uru rubanza rwamaze ibyumweru bitandatu, bavuga uburyo bw’imibonano mpuzabitsina bukojeje isoni bakoreshejwe ndetse n’urugomo bakorewe.

Biteganyijwe ko ku itariki ya 04 Gicurasi 2022 ari bwo R. Kelly azamenya igihano azakatirwa, aho bivugwa ko ashobora kumara igihe cy’ubuzima bwe gisigaye muri gereza.

R Kelly kandi aracyafite imanza zimutegereje muri Minnesota na Illinois birimo ibyo gukoresha abana ibikorwa by’urukozasoni by’ubusambanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *