Umugabo witwa Peter Oyuka wo mu cyaro cya Makale, Malava muri Kakamega avuga ko ababajwe n’uko abagore be babiri yasize mu 1974 , yagarutse mu 2021, agasanga barishakiye abandi bagabo. Oyuka yavuye mu rugo ubwo yari afite imyaka 37 mu byo we avuga ko yari yaragiye gushakira abagore be babiri n’abana batanu imibereho myiza. Avuga ko bari kumutegereza mu myaka 47 yamaze adahari gusa akavuga ko mu myaka ya 1983, 1992 na 1996 yageze Kakamega n’ubwo atageze iwe mu rugo asure abagore be. The Standard ivuga ko Oyuka yagarutse iwe kuwa 21 Nzeri, asanga abagore be bashatse abandi bagabo. Ati ” Nakabaye nakirwa n’abagore banjye uyu munsi.” Avuga ko muri Tanzania yabyayeyo umwana umwe w’umuhungu gusa ngo uwo bamubyaranye yaramumwimye. Ati ” Umukunzi wanjye wo muri Tanzania yanze ko mpura n’umuhungu wanjye. Nifuzaga ko abagore banjye baba bakintegereje, ubu ndashaka ko bamenya ko nkiriho, bakazashaka umwanya bakansura.” Oyuka yagarutse muri Kenya nyuma y’aho umugiraneza avuze ibye kuri Facebook. Umwe mu bahungu be, Aggrey Osanji yasize afite imyaka itandatu ubu akaba afite 54, ni we wamukurikiranye amugarura mu rugo. Mbere yo kugaruka mu rugo, ihene y’umweru yarabazwe kugira ngo iturwe abakurambere nk’uko mu muco w’ubwoko bw’Abaluhya bitegetswe. Ubuzima bushaririye bw’abarimu n’abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta, Baribaza niba ari igihano?
youtube.com


