Inzu zisaga 100 zo mu Gace ka Nyakaliba, Komini Kadutu, mu Mujyi wa Bukavu, kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Nzeri zibasiwe n’inkongi y’umuriro ukaze nyuma y’iherutse kwibasira inyubako yakoreragamo ibinyamakuru bitandukanye birimo Radio na Televiziyo by’igihugu, RTNC.
Nk’uko byatangajwe na Hippocrate Marume, Perezida wa Sosiyete Sivile ya Kadutu yavuze ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, mu gihe inkongi yahagaritswe n’urubyiruko rwasenye inzu zimwe kugirango zidakongeza izindi.
Avugana na 7sur7.cd, uyu yagize ati “Ahagana mu ma saa cyenda nibwo umuriro wadutse ku musozi wa ITFM muri metero nkeya uvuye kuri Lycée Wima. Umuriro waje guhagarikwa nyuma y’isaha irenga y’ibikorwa bikomeye kandi inzu zirenga 100 zakongotse.”
Burugumesitiri wungirije wa Kadutu, Namegabe Mweze, yavuze ko ibyangiritse ari byinshi kandi ko amakuru yuzuye ku byangijwe n’iyi nkongi azatangwa mu minsi ikurikira.
Uyu kandi yibukije ko inkongi z’umuriro muri Bukavu zikomeje kugaragara muri iyi myaka ishize. Guhera mu 2019, byibuze inzu 300 zakongowe n’umuriro muri Bukavu.
Inkongi yaherukaga ni iyo kuwa 15 Nzeri yibasiye inyubako izwi nka ‘hôtel de poste’ yakoreragamo ibinyamakuru bigera kuri bine birimo RTNC.


