Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano mashya Kevin Muhire, ahita ajya gufatanya na bagenzi be imyitozo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Kevin Muhire yatangiye imyitozo muri iriya kipe, nyuma yo kugera ku kibuga cyayo cy’imyitozo ari mu modoka imwe na Perezida Uwayezu Jean Fidèle.
Amafoto yagiye hanze yerekana Kevin Muhire ari gufatanya na bagenzi be imyitozo.
Uyu musore ukina hagati mu kibuga yari umukinnyi udafite ikipe, nyuma yo kurangiza amasezerano y’amezi abiri yari yarasinyanye na Rayon Sports ubwo yavaga mu gihugu cya Misiri.
N’ubwo Rayon Sports itarabitangaza ku mugaragaro, amakuru avuga ko Kevin yasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri Frw miliyoni 15.
Bivugwa ko mu mpera z’icyumweru gishize ari bwo uyu mukinnyi yagiranye ibiganiro bya nyuma na Rayon Sports bakemeranya yo igomba kumwishyura Frw miliyoni 10 ikamusigaramo miliyoni eshanu, gusa amakuru avuga ko iyi kipe yamaze guha umukinnyi ibyo yamugombaga byose.
Kevin Muhire yiyongereye ku bakinnyi batatu b’abanyamahanga Rayon Sports yasinyishije mu cyumweru gishize, barimo abanya-Maroc: Ait Ayoub Lahssaine na Rharb Youssef yatwijwe na Raja Casablanca yo muri Maroc cyo kimwe n’umunya-CamĂ©roun Leandre Willy Essoumba Onana wasinye imyaka ibiri.
Undi bivugwa ko yamaze gusinyira iyi kipe ni umunya-Senegal Boubakar Cissoko, nyuma yo gushimwa n’abatoza mu mikino wa gicuti Rayon Sports iheruka gutsindamo AS Muhanga ibitego 3-1.

2 Responses
Bidasubirwaho Muhire Kevin ni umukinnyi wa Rayon Sports, yanatangiye imyitozo
Wabona gikundiro yongeye kugaruka muruhando rw’amakipe meza.Fidele nakomereze aho ndetse n’abandi bamutere ingabo mubitugu turebeko shampiyona yakongera kugira uburyohe.Bashake uko basinyisha na Bayisenge Emery ubundi bazice amakipe.