Ikindi gitero cya grenade cyagabwe mu kabari cyahitanye batatu i Bujumbura

Sangiza iyi nkuru

Abantu batatu bitabye Imana ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri, nyuma y’igitero cya grenade cyagabwe mu kabari bari barimo mu ntara ya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Akabari iki gitero cyagabwemo gaherereye mu gasantere kitwa Vugizo wa Rubondo ho muri Komine Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura.

Iki gitero cyije cyiyongera ku bindi byinshi byagiye bigabwa mu bice bitandukanye by’u Burundi bigahitana ubuzima bw’abantu abandi bikabasigira ubumuga, cyane mu ntara za Gitega na Bujumbura.

Leta y’u Burundi iherutse gushyira ahagaragara impapuro zo guta muri yombi abantu barenga 10 biganjemo ababa mu mahanga, ibashinja kuba inyuma ya biriya bitero.

Aba barimo Alexis Sinduhije uyobora ishyaka MSD ari na we ushinjwa kuba umuyobozi w’agatsiko gakomeje gutera ziriya grenade cyo kimwe na Barankitse Marguerite washinze ikigo Maison Shalom gifasha abana b’imfubyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *