Amatora y’inzego z’ibanze amaze igihe ategerejwe agiye kuba, ibyo abakandida basabwa

Sangiza iyi nkuru

Amatora y’inzego z’ibanze yari ategerejwe cyane ateganijwe gutangira mu cyumweru cya nyuma cy’Ukwakira 2021, iki gikorwa cy’ibyumweru bibiri kikazageza hagati mu Gushyingo. Ni amatora yakererewe hafi umwaka kubera icyorezo cya coronavirus.

Hari imyanya 340.000 izaba ihatanirwa mu nzego z’ibanze igomba kujyamo abayobozi bashya bazatorwa. Harimo komite ku rwego rw’umudugudu, akagari, umurenge no ku rwego rw’akarere (usibye uturere two mu Mujyi wa Kigali), hamwe n’abagize njyanama z’amatsinda yihariye nk’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza yabwiye kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ibyo abakandida bagomba kuba bujuje kugirango bazahatanire iyo myanya itandukanye kugeza ku rwego rw’akarere.

1. Kuba ari Umunyarwanda

Ibi bireba imyanya yose kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere.

Munyaneza yagize ati: “Umukandida wese agomba kuba Umunyarwanda n’umuntu w’inyangamugayo, umuntu uzayobora Abanyarwanda mu bunyangamugayo kandi mu buryo bashaka.”

Ku bwa Munyaneza, Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bemerewe kwitabira amatora. Ati: “Ariko ntibashobora kohereza kandidatire zabo no kwiyamamaza bari hanze y’igihugu”, akomeza avuga ko bagomba kuba bahari.

2. Kuba utarafunzwe igihe kigeze ku mezi atandatu

Ati: “Umukandida agomba kuba atarahamwe n’icyaha icyo ari cyo cyose kandi atarafunzwe amezi atandatu cyangwa arenga”, akomeza avuga ko mu byangombwa bisabwa umukandida harimo icyemezo cy’uko atafunzwe gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha.

3. Imyaka ugomba kuba wujuje

Abakandida bose bagomba kuba bafite imyaka 21 kuzamura kandi ibi byubahirizwa guhera ku rwego rw’umudugudu.

Munyaneza ariko ati “Icyakora ku bakandida bifuza kuba muri komite nyobozi kuva ku rwego rw’akagari bakeneye kuba hejuru y’imyaka 25,”

Naho abashaka kuba ba Meya mu turere dutandukanye, bo bagomba kuba byibuze bafite imyaka 35.

4. Urwego rw’amashuri

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora akomeza avuga ko, kujya muri komite kuva mu mudugudu kugeza ku rwego rw’akagari, nta rwego urwo ari rwo rwose rw’amashuri rwitabwaho.

Ati: “Ariko ku bagize komite nyobozi mu karere ndetse na ba meya bagomba kuba bafite impamyabumenyi ya kaminuza, ariko hashobora kubaho umwihariko mu gihe ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ufite uburambe mu buyobozi mu nzego z’ibanze, ushobora kuba umukandida wemerewe. ”

Munyaneza yongeyeho ko abantu bakuru bose mu gihugu bemerewe gutora usibye abantu bahamwe n’icyaha cya Jenoside, bahamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, abahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu, abantu bafite ibibazo byo mu mutwe kandi bikaba byaragaragajwe na muganga, ndetse n’abari muri gereza mu gihe cy’amatora.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amatora y’inzego z’ibanze amaze igihe ategerejwe agiye kuba, ibyo abakandida basabwa
    Turabashimiye cyane none, abatwara sino ko mutabavuzeho kdi nabo, arigenzi.

  2. Amatora y’inzego z’ibanze amaze igihe ategerejwe agiye kuba, ibyo abakandida basabwa
    Turabashimiye cyane none, abatwara sino ko mutabavuzeho kdi nabo, arigenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *