Ingabo z’u Rwanda ziri mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, zafashije umugore wo muri iriya ntara kubyara nyuma y’iminsi ibiri yari amaze ku bise.
RDF yabyarije uyu mubyeyi ku bitaro byayo biri Afungi, nyuma yo kumuha ubutabazi bw’ibanze no kumubaga.
Uyu mubyeyi w’imyaka 24 y’amavuko witwa Zainabo Soumaile, ari mu baturage bakuwe mu byabo n’ibyihebe byari bimaze igihe byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, akaba ari umwe mu baherutse gusubizwa mu byabo n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique.
Amakuru avuga ko yabyajwe n’ingabo za RDF ananiwe kandi arembye kubera igihe kirekire yari amaze ku bise.
Nyuma yo kugezwa Afungi, ingabo za RDF zahise zimwitaho arabagwa yibaruka umwana w’umukobwa upima 3,2kg, ndetse ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bumeze neza nubwo batarasezererwa n’abaganga nk’uko IGIHE yabitangaje.
Uretse uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu kurwanya imitwe y’iterabwoba, zinagira n’uruhare mu kugeza serivisi z’ubuzima ku baturage dore ko no muri ibi bitaro hari kuvurirwa umwana w’umuhungu uherutse guturikanwa n’igisasu.
Mu ruzinduko Perezida Kagame Paul aherutse kugirira muri Mozambique yabwiye Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda ko bamaze gukora byinshi bikomeye ariko abibutsa ko akazi kagikomeje.
Yababwiye ko nyuma yo guhashya ibi byihebe hakurikiyeho akazi ko kurinda aka gace no guharanira ko kongera kubakwa bushya.



2 Responses
Mozambique: RDF yabyaje umubyeyi wari umaze iminsi ibiri ku bise
Ibyo se byaba biri mu nshongano z’ingabo zacu? Uko kuvangavanga inshongano ntibyagira ingaruka mbi hagize ikiba? Aho yenda Col Rwivanga yahasobanura!
Mozambique: RDF yabyaje umubyeyi wari umaze iminsi ibiri ku bise
Ibyo se byaba biri mu nshongano z’ingabo zacu? Uko kuvangavanga inshongano ntibyagira ingaruka mbi hagize ikiba? Aho yenda Col Rwivanga yahasobanura!