Equateur: Imirwano muri gereza yaguyemo 30 harimo abaciwe imitwe

Sangiza iyi nkuru

Imfungwa zigera muri 30 zari zifungiye muri gereza ya Guayaquil, mu majyepfo y’igihugu cya Equateur ziciwe mu bushyamirane bwadutse muri iyi gereza hagati y’udutsiko tubiri tw’amabandi ahafungiye, kamwe kitwa “Los Lobos” na “Los Choneros, abagera kuri 47 bakaba bakomeretse.

Iyi gereza bivygwa ko ifungiyemo imfungwa zifite intwaro ndetse izi ntwaro zirimo imbunda, grenade n’ibyuma ari zo zakoreshejwe muri ubwo bushamirane bwaguyemo imfungwa 30, harimo esheshatu zishwe zuciwe imitwe.

Fabian Bustos, ukuriye Igipolisi cya Equateur, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko abapolisi n’abasirikare bashoboye kwigarurira gereza no kuyigaruramo umutekano nyuma y’amasaha atanu y’imirwano.

Iki gihugu giherereye muri Amerika y’Epfo kibarurwamo gereza zigera kuri 65 zirimo ubucucike bukabije kuko zirimo abantu 39,000 zifite ubushobozi bwo kwakira 30,000.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko zimaze igihe ziberamo imirwano kenshi ihuza imitwe y’amabandi itandukanye ipfa amasoko y’ibiyobyabwenge, aho bivugwa ko muri Gashyantare habaye imirwano yabereye muri gereza 4 icyarimwe yapfiriyemo abantu bagera kuri 79.

Ni mu gihe mu mwaka ushize imirwano nk’iyi mu magereza yapfiriyemo abantu 103 nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Equateur, aho bivugwa ko ibi byatumye muri Nyakanga umukuru w’igihugu, Guillermo Lasso ahindura abayobozi ba gereza zose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *