img-20210930-wa0020.jpg

Rwamagana: Umuyobozi w’ibitaro yasabye Akarere kumutiza umuyobozi w’ikigo nderabuzima

Sangiza iyi nkuru

Mu rugendoshuri, abakozi bashinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubuzima mu turere 10 dukoreramo umushinga w’ingobyi basuye ikigo nderabuzima cya Rubona cyabaye indashyikirwa mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage nyuma y’o kugaragarizwa uburyo imicungire y’umutungo yafashije icyo kigo nderabuzima kwikemurira ibibazo byari bibangamiye imitangire ya serivisi zihabwa abarwayi, umuyobozi w’ibitaro bya Kabaya asaba ko akarere ka Rwamagana kabafasha bagatizwa umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rubona akajya kubafasha kwigisha abayobora ibigo nderabuzima byo muri Ngororero kunoza imitangire ya serivisi no gucunga umutungo.

Dr Ntirenganya Emmanuel, bagenzi be bayobora ibitaro n’abandi bakora mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwa by’ubuzima mu turere 10, bashimye uko bagaragarijwe n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rubona uburyo imicungire myiza y’umutungo yagize uruhare mu gukemura ibibazo byabangamiraga imitangire ya serivisi birimo kubura imiti ndetse no kugira ububiko buhagije .

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Kabaya ubwo basuraga farumasi y’ikigo nderabuzima cya Rubona, yavuze ko yatunguwe n’uburyo ikigo nderabuzima gishobora kwikemurira ibibazo by’imiti nyara giheruka kwishyurwa fagitire na RSSB mu kwezi kwa mbere 2021, yahise avuga ko yifuza ko umuyobozi uyobora icyo kigo nderabuzima cya Rubona bagiye kumusaba akarere akajya kwigisha abayobora ibigo nderabuzima byo muri Ngororero ibanga yakoresheje ngo abashe kubaka ubushobozi bw’ikigo nderabuzima ku buryo gishora gutanga serivisi zinogeye abaturage.

Yagize ati: “Rubona hari imyenda bari bafitiye icyahoze ari farumasi y’akarere uyu munsi baratubwira ko nta mwenda bafite mu gihe usanga hari ibigo nderabuzima birimo umwenda ni ikintu cyiza cyo kwigiraho njye nasabye umuyobozi wa kiriya kigo nderabuzima adukundiye akarere kakabimwemerera turifuza ko yazaza akagira icyo atubwirira abayobozi b’ibigo nderabuzima ,azabereka ubunararibonye bakabona aho bahera mu gukora imicungire myiza ya farumasi nahura n’abayobozi b’ibigo nderabuzima nabo bafite aho bazungukira ndetse n’abaturage bibagirire akamaro ,kuko hari umucungamari ubihemberwa ariko hari n’abandi babyivangamo nibavaho tuzunguka.”

Gahongayire Chantal uyobora ikigo nderabuzima cya Rubona yemeza ko ibanga ryo gutanga serivisi nziza ari ugukorera mu mucyo no kugendera kuri politike y’igihugu.

Agira ati: “Nta dushya tudasanzwe ni uko tugendera muri politike nziza y’igihugu cyacu, tugashyira imbere inyungu z’umuturage, abaturage iyo ubahaye serivisi nziza ugacunga neza amafaranga yinjiye kandi ukayakoresha neza bituma haboneka ibikenerwa kugirango serivisi zinogera umuturage. Ikindi tugendera ku nama z’abayobozi bacu bo hejuru, aho ndi nanjye numva ngomba gutanga umusaruro. Abo dukorana nabatoje ikintu cyo gufatanya tukanakorera mu mucyo ntabwo nkora njyenyine ariko nkagira ibanga ryo gukurikirana, ndakora nkanakoresha ibinaniranye nanjye njyamo ibitagenda neza nkabikemura ntitureba ibibazo dufite gusa ngo dutegereze gusaba akarere ahubwo tukishamo ibisubizo ku bibazo twabonye, inama nagira bagenzi banjye ni ugushyiraho uburyo buboneye bwo gucunga neza umutungo winjira kandi bakawukoresha neza ,igikozwe cyose bigaca mu mucyo.”

Umutoni Jeanne, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rwamagana, yemeza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2020/2021 hakozwe ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage ndetse akavuga ko bazarushaho kunoza serivisi mu rwego rw’ubuziba

Agira ati: “Niba twabashije gusurwa n’uturere kugira ngo barebe imikorere ya komite y’ubuzima mu karere kacu nuko twabikoze neza mu mwaka ushize w’ingengo y’imari bigaragara ko ibyakozwe byatanze umusaruro, tuzakomeza kunoza serivisi nziza zitangwa n’urwego rw’ubuzima, icyo twabizeza nuko ni ukurushaho guha abaturage serivisi nziza kuko niba abandi baza kutwigiraho tugomba kurushaho.”

Ibikorwa ikigo nderabuzima cya Rubona cyakoze byatumye gihabwa igikombe cyo kuba indashyikirwa mu ka Rwamagana birimo kubaka ubwiherero bw’abarwayi, kubaka farumasi ndetse no kurangura imiti yose ikenerwa ku buryo nta muturage ukibura imiti kuko bafite ubushobozi bwo kugura imiti yose ikenewe. Hari kandi gukoresha icyuma gipima abagore batwite kugirango bamenye igitsina cy’umwana batwite iyo serivisi bajya bagomba kujya kuyishakira ku bitaro bya Rwamagana, ndetse babasha kwishyura umuganga uvura amenyo serivisi yagoraga abahivuriza.

img-20210930-wa0020.jpg
img-20210930-wa0021.jpg
img-20210930-wa0019.jpg

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Rwamagana: Umuyobozi w’ibitaro yasabye Akarere kumutiza umuyobozi w’ikigo nderabuzima
    Hari abantu bumva neza inshingano zabo,kandi bakazikora nk’abikorera,batabivanzemo ubusambo bwo kwigwizaho amafaranga yakabaye agirira akamaro abantu benshi. Ibi rero byo kuvuga ko uyumuyobozi w’iki kigonderabuzima yifuzwa n’ibitaro,bikubiyemo ubuswa,kuko icyambere kuba bamuvana aho ayoboye kandi naho akorera Igihugu,ni ukwirengagiza ko abahivuriza nabo ari abanyagihugu. Icyakabiri,kuba ibitaro bimukeneye,nabyo ntekereza ko bifite abakozi bize nk’ibyo nawe yize,yewe bananganya cyangwa banamurusha amashuri.Abantu bajye bashyira imbere inyungu za rubanda,kandi bahe agaciro ibyo bakora,ntacyizabuza ko akazi kabo kagenda neza.

  2. Rwamagana: Umuyobozi w’ibitaro yasabye Akarere kumutiza umuyobozi w’ikigo nderabuzima
    Hari abantu bumva neza inshingano zabo,kandi bakazikora nk’abikorera,batabivanzemo ubusambo bwo kwigwizaho amafaranga yakabaye agirira akamaro abantu benshi. Ibi rero byo kuvuga ko uyumuyobozi w’iki kigonderabuzima yifuzwa n’ibitaro,bikubiyemo ubuswa,kuko icyambere kuba bamuvana aho ayoboye kandi naho akorera Igihugu,ni ukwirengagiza ko abahivuriza nabo ari abanyagihugu. Icyakabiri,kuba ibitaro bimukeneye,nabyo ntekereza ko bifite abakozi bize nk’ibyo nawe yize,yewe bananganya cyangwa banamurusha amashuri.Abantu bajye bashyira imbere inyungu za rubanda,kandi bahe agaciro ibyo bakora,ntacyizabuza ko akazi kabo kagenda neza.

  3. Rwamagana: Umuyobozi w’ibitaro yasabye Akarere kumutiza umuyobozi w’ikigo nderabuzima
    Ni byiza pe uwo muyobozi Gahongayire ahubwo bamuzamure ajye muri RBC ashingwe giteza imbere service Nziza Mu mavuriro ahari bariya bazira kubarangarana byacika . Akomeze atere imbere WE are plaud of your job!!!

  4. Rwamagana: Umuyobozi w’ibitaro yasabye Akarere kumutiza umuyobozi w’ikigo nderabuzima
    Ni byiza pe uwo muyobozi Gahongayire ahubwo bamuzamure ajye muri RBC ashingwe giteza imbere service Nziza Mu mavuriro ahari bariya bazira kubarangarana byacika . Akomeze atere imbere WE are plaud of your job!!!

  5. Rwamagana: Umuyobozi w’ibitaro yasabye Akarere kumutiza umuyobozi w’ikigo nderabuzima
    Ngororero yabaswe no kunyereza imitungo ntimukayivuge izahora mumanzaganya keretse nibavugurura inzego zose

  6. Rwamagana: Umuyobozi w’ibitaro yasabye Akarere kumutiza umuyobozi w’ikigo nderabuzima
    Ngororero yabaswe no kunyereza imitungo ntimukayivuge izahora mumanzaganya keretse nibavugurura inzego zose

  7. Rwamagana: Umuyobozi w’ibitaro yasabye Akarere kumutiza umuyobozi w’ikigo nderabuzima
    Modeste, icyo ni igitekerezo cyiza. Ubuhanga n’ubwitange afite akwiye kubyigisha abandi bikaba umucyo mu gihugu cyose wo gutanga service nziza. Komera mubyeyi mwiza.

  8. Rwamagana: Umuyobozi w’ibitaro yasabye Akarere kumutiza umuyobozi w’ikigo nderabuzima
    Modeste, icyo ni igitekerezo cyiza. Ubuhanga n’ubwitange afite akwiye kubyigisha abandi bikaba umucyo mu gihugu cyose wo gutanga service nziza. Komera mubyeyi mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *