Idamange yahamijwe ibyaha byose yaregwaga, akatirwa imyaka 15 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruri i Nyanza kuri uyu wa Kane, rwakatiye Idamange Iryamugwiza Yvonne igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya Frw miliyoni 15, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yaregwaga n’ubushinjacyaha.

Uyu mugore yari akurikiranweho ibyaha bitandatu birimo gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga sheke (chèque) itazigamiwe.

Ni ibyaha yakoze binyuze mu biganiro yatambutsaga yifashishije urubuga rwa YouTube, mu gihe icyo gukubita no gukomeretsa yagikoze ku wa 15 Gashyantare uyu mwaka ubwo inzego zirimo RIB na Polisi zajyaga kumuta muri yombi agakomeretsa umwe mu bapolisi.

Nko ku cyaha cyo gushoza imvururu muri rubanda, ubushinjacyaha bwamuregaga guhamagarira abanyagihugu guhagurukira rimwe bakerekeza ku biro by’umukuru w’igihugu bakahigaragambiriza.

Ku rutonde rw’ibyaha hari kandi icyo gutesha agaciro jenoside.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Idamange yavuze ko imibiri y’abazize jenoside yashyizwe mu nzibutso hagamijwe inyungu z’amafranga atangwa n’abazisura.

Yarezwe kandi gukwiza ibihuha, nk’aho ubushinjacyaha buvuga ko ashinja abategetsi uruhare mu bwicanyi kandi ntatange ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwamureze kandi kwemeza ko Perezida Paul Kagame yapfuye, bityo ko u Rwanda ruyobowe n’umurambo.

Ni ibyaha yaburanye ahakana muri Werurwe ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera, we akavuga ko yiyemeje kuvuga ngo atabarize abantu bari babayeho nabi cyane mu gihe cya guma mu rugo kandi ko yabikoraga nk’ushaka kwerekana ibitagenda ariko atagamije gusenya.

Kuri we ngo ubutegetsi bwarahubutse butegeka abantu bose kudasohoka kandi buzi neza ko abenshi babona ifunguro ari uko basohotse.

Yavuze ko nta mugambi wo guteza imvururu yari afite nk’uko yabiregwaga n’ubushinjacyaha.

Icyo gihe cyakora cyo yiseguye ku bantu baba barakomerekejwe n’imvugo yakoresheje ku rubuga rwe rwa YouTube.

Urukiko kuri uyu wa Kane rwakatiye Idamange adahari kuko muri Kamena uyu mwaka yari yarikuye mu rubanza rwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *