Mamady Doumbouya, umusirikare ufite ipeti rya Colonel wayoboye ihirika ry’ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé muri Guinée-Conakry, ararahirira kuba Perezida w’inzibacyuho wa kiriya gihugu kuri uyu wa Gatanu.
Itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’igihugu muri Guinée rivuga ko Col Doumbaya azarahirira ahazwi nka Mohammed V conference centre i Conakry, ku isaha ya Saa munani za hano i Kigali.
Uyu musirikare agomba kuyobora Guinée mu nzibacyuho, mbere y’uko ubutegetsi bwa kiriya gihugu busubizwa mu biganza by’abasivile.
Tariki ya 05 Nzeri ni bwo Col Mamady Doumbouya yayoboye Coup d’Etat yasize Alpha Condé wari Perezida wa Guinée ahiritswe ku butegetsi.
Condé w’imyaka 83 y’amavuko ni we Perezida wa mbere wa Guinée wari waratowe binyuze muri demokarasi muri 2010, yongera gutorerwa kuyobora kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika muri 2015.
Mu mwaka ushize yari yatorewe kuyobora manda ya gatatu yakurikiwe n’imvururu, nyuma yo guhindura itegeko nshinga mu buryo butavuzweho rumwe.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru agatsiko k’abasirikare bamuhiritse katangaje ko hazashyirwaho itegekonshinga rishya, hanyuma nyuma habeho amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure; n’ubwo hatatangajwe igihe inzibacyuho izamara.
Inyandiko yasohowe na kariya gatsiko ivuga ko Perezida w’inzibacyuho azaba ari “Umukuru w’igihugu ndetse n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Guinée”.
Azaba kandi afite ububasha butandukanye kuri Politiki y’igihugu, burimo ubwo gushyiraho cyangwa kwirukana Minisitiri w’Intebe w’agateganyo.
Cyakora cyo Perezida w’inzibacyuho ntabwo azaba yemerewe kuba umukandida mu matora azaba nyuma y’inzibacyuho ye.
Coup d’Etat yabaye muri Guinée mu ntangiriro z’uku kwezi ni iya kabiri yari ibaye muri Afurika y’Iburengerazuba mu gihe cy’amezi 13, nyuma y’iyabaye muri Mali.
Kuri ubu umuryango w’ubukungu uhuriwemo n’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) ukomeje gusaba ko amatora yo muri Guinée yaba mu gihe kitarenze amezi atandatu.


