Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yitabiriye inama ya ‘World Policy Conference’ ya 2021 yiga kuri Politiki za leta.
Mu kanya kashize ni bwo Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi nk’uko byemejwe n’ibiro bye mu butumwa buri kuri Twitter yabyo.
Umukuru w’igihugu yaherukaga kwitabira inama ya 12 y’Umuryango WPC yari yabereye i Marrakech muri Maroc muri 2019.
Ni inama iba buri mwaka, ikaba igizwe n’ibiganiro bihuza abayobozi mu by’ubukungu, politiki, abadipolomate, abahagarariye imiryango itari iya leta, impuguke ndetse n’abanyamakuru bo ku Isi yose.
Iyi nama igamije gutekereza, kuganira ndetse no gutanga ibisubizo byubaka ku bibazo byo mu karere n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.
Mu bandi byitezwe ko bitabira iyi nama harimo n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Umuryango WPC washinzwe mu 2008, ukaba ugamije gutanga ubufasha mu guharanira kugira Isi ifunguye, ifite uburumbuke n’ubutabera.
Ugamije kandi gufasha abaturage bose bagizweho ingaruka n’ibibazo runaka.


