Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD yatangaje ko urubyiruko rw’u Burundi ruzajya rurangiza amashuri rugiye kuzajya rubanza kwigishwa gukunda igihugu no kukirwanira (service patriotique volontaire) ndetse no kugikorera mu gihe cy’imyaka ibiri, igisa nk’ingando zitangirwamo amasomo y’ubureremboneragihugu mu Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize.
Reverien Ndikuriyo ati “Hari ibyemezo byinshi byafashwe by’uko urangije amashuri agomba kumara imyaka ibiri akorera leta muri ?service patriotique volontaire? nk’igisirikare! Bigishwe kurwanira igihugu, bigishwe gukunda igihugu hanyuma bakore imirimo imyaka ibiri ishize,”
Nk’uko iyi nkuru dukesha UBMnews ikomeza ivuga, umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yakomeje avuga ko igihugu kirwanirwa ndetse na bibiliya ibishimangira.
Uyu muyobozi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi kandi yongeye kuburira ibigo bya leta bidatanga umusaruro avuga ko ibyabyo bigiye gusubirwamo kuko bimeze nk’igiti kidatanga imbuto nziza, kandi icyo kiba kigiye gucibwa.


