Uganda: Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, aravuga ko yarusimbutse

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro muri Uganda, Bizimana Abel aravuga ko afite ubwoba bw’ubuzima bwe nyuma yo kugerageza kumwivugana kuwa gatatu ushize mu Mujyi wa Kisoro.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu nibwo Bizimana yagiye kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga akoresha yandika ati “ Bwana RDC (Umuntu uba uhagarariye Museveni mu karere) Peter Mugisha narokotse iyicwa uyu munsi. .. Ndabizi neza ko amaherezo uzajya mu zabukuru muri Kanungu ariko ntufite kugenda usize umuyobozi w’akarere mu isanduku. Tuzatsinda.”

Ubwo yabazwaga, Bizimana yavuze ko yari ari mu nama na bamwe mu barimu mu masaha y’umugoroba kuri Sun Set Bar, ubwo yaterwaga n’abantu bitwaje imbunda bashakaga kwinjira mu cyumba bari barimo ku ngufu.

Ubwo bananirwaga kwinjira, ngo aba barashe amasasu agera kuri atanu nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Bizimana avuga ko yizera ko iki gikorwa cyari ukugerageza kumuhitana kubera ko muri iyi minsi afitanye ibibazo na bamwe mu bantu bo mu nzego z’umutekano.

Ubwo umuyobozi wa polisi muri Kisoro, DPC Stephen Ogwal yabazwaga ariko, we yavuze ko ibyabaye byari igikorwa cy’umutekano gisanzwe.

DPC avuga ko kuwa Gatatu saa mbiri n’igice z’ijoro itsinda ry’abapolisi bari bayobowe na D/ASP Naturinda batangiye irondo bari mu modoka mu Mujyi wa Kisoro, mu gihe irindi tsinda rihuriweho n’abapolisi n’abasirikare ryakoraga irondo rigenda n’amaguru.

Ogwal avuga ko abakoraga irondo bari mu modoka bageze ku muhanda wa Mutanda ahari ibikorwa biteye amakenga kandi amasaha yo gutaha yageze, bagaparika bagatangira gusaba abaturage gutaha.

Nka saa tatu z’ijoro rero nk’uko akomeza avuga, ngo Abel Bizimana yagaragaye ari kumwe n’abantu bane binjira muri Sun Set Bar kuri uwo muhanda wa Mutanda, kandi muri ako kabari haturuka urusaku rwinshi bituma abashinzwe umutekano bajya kureba uko bimeze.

Ati “Abagabo nyuma yo kwinjira bafunze umuryango ni yo mpamvu abashinzwe umutekano bari mu kazi basabye abakora muri bar gufungurira abashinzwe umutekano, ariko Bizimana asubizanya ibitutsi,”

Ogwal akomeza avuga ko abashinzwe umutekano bahisemo gufata moto enye zari ziparitse hanze y’akabari, ariko mu gihe batwaye moto ebyiri za mbere kuri station ya polisi bakumva amasasu avuze hafi yabo.

Nyuma hamenyekanye ko ngo ari umusirikare wari urashe ari mu kazi.

Dan Ndikumwami, wungirije RDC wa Kisoro, nawe yahakanye ibivugwa na Bizimana avuga ko ayo masasu atavugiye aho bari bari ahubwo yavugiye ahandi. Uyu yanashinje umuyobozi w’akarere kudatanga urugero rwiza ahubwo agahitamo kujya mu kabari amasaha yo kugera mu rugo yarenze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *