Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yashyize ahagaragara gahunda y’amatora y’inzego z’ibanze ateganijwe mu mpera z’uku kwezi.
Aya matora yari ateganijwe muri 2020, yagiye yigizwa inyuma kubera icyorezo cya Covid-19.
Gutanga ibyangombwa
Iminsi icumi guhera ku ya 11 Ukwakira izaba igihe cy’abakandida bahatanira imyanya y’abajyanama cyo kohereza ibyangombwa byabo muri komisiyo y’amatora kugira ngo basuzume niba bujuje ibisabwa byose.
Ibyangombwa byose bizatangwa kuri internet.
Abakandida bujuje ibisabwa mu bajyanama b’uturere bazamenyekana ku ya 26 Ukwakira.
Ibikorwa byo kwiyamamaza
Nyuma y’uko abakandida bujuje ibisabwa bazaba bemerewe kwiyamamariza, baziyamamaza kuri interineti.
Kwiyamamaza bizahera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 12 Ukwakira, cyane cyane ku bahatanira imyanya yo ku rwego rw’akarere, mu gihe abiyamamariza umurenge, utugari n’imidugudu baziyamamaza imbonankubone ku munsi w’amatora kugira ngo birinde iteraniro rinini.
Dore amatariki y’ingenzi n’ibikorwa bizaranga amatora:



