Kwizera Evariste yahishuye ko atangira gukunda Mukaperezida Clotilde babana nk’umugabo n’umugore, yari afite gahunda yo kujya baryamana uyu mugore na we akamuha amafaranga, gusa birangira bivuyemo urukundo rw’ukuri.
Mu ntangiriro za 2019 ni bwo aba bombi bakoze ubukwe bwavugishije abatari bake, bitewe n’ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo bombi.
Bakora ubukwe Kwizera yari afite imyaka 21 y’amavuko, mu gihe umugore yari afite imyaka 48.
Uyu mugabo aganira na ISIMBI, yavuze ko yamenyanye bwa mbere na Mukaperezida amushyira imiti akoresha mu buvuzi bwe yabaga yamutumweho na nyina.
Avuga ko ibye na Mukaperezida byatangiye ubwo hari umunsi nyina yamushyiraga imiti, yagera iwe akamwuka inabi kuko ngo yari afite ikibazo cyaturutse mu muryango wabo.
Icyo gihe ngo yamusabye ko iyo miti bayijugunya kuko atari akiyikeneye, kandi ngo ni yo yagombaga kuvamo amafaranga yishyura abakozi.
Bijyanye n’uko nyina wa Kwizera yahise afata umwanzuro wo kutazasubira kwa Mukaperezida, byabaye ngombwa ko umuhungu we amusaba kujya aba ari we wijyanira iriya miti.
Ati: “Bwa mbere nasanze yicaye hanze turaganira mubwira ko mama ampaye imiti ngo nyizane, arambwira ngo mumusabire imbabazi yasanze ntameze neza ntitwavugana neza, birangira imiti ayemeye ampa n’amafaranga.”
Kwizera avuga ko ku wundi munsi yashyiriye Mukaperezida imiti agasanga atari imuhira kuko yari yagiye i Kigali, ndetse anararayo bituma icyo gihe batabonana.
Avuga ko bavuganye kuri terefoni akamusaba gushaka aho yarara, baza kubonana bukeye ari na bwo batangiye kumenyana.
Igihe cyarageze Mukaperezida amusaba ko yazamusura, undi amubwira ko azamusura azanye n’imiti nk’uko yari asanzwe abigenza.
Ati: “Icyo gihe nagiye kumusura, njya iwe angurira fanta turaganira turi muri salon, mbona yampaye umwanya. Yego nari natangiye kumukunda, icyo gihe barantekeye mbona ko ndi umushyitsi ukomeye.”
Uyu mugabo uwo munsi ngo yatangiye kwirindiriza ngo arebe ko bwakwira akarara, gusa umugore arabimwangira.
Yavuze ko “urukundo rwari rwatangiye kumpatiriza, naramubwiye ngo basi wampobeye ukansezera, arambwira ngo genda wa mwana we, nti ariko wampobera ukansezera, ankora imbagara. Yanshakiye moto ndataha.”
Mu Gushyingo 2018, yagiye kumusura avuye ku ishuri ahamara iminsi 5 arara mu cyumba cy’abashyitsi, noneho aho agiye hose akamusaba ngo amuherekeze kuko we yari yatangiye kumukunda, Mukaperezida na we akabyemera, n’iyo yabaga ajyanye n’abagabo bagiye kumutereta.
Kwizera avuga ko rimwe yaje kumwiyenzaho ashaka kuryamana na we, ariko undi amubera ibamba.
Ati: “Nari namaze no kunywa ku nzoga imaze kungeramo, no kumukunda, namufata nkabona nta kibazo. Icyo gihe nashatase gutura hasi turarwana arambwira ngo ntibishoboka, arambwira ngo njye mfite umugabo w’umusirikare wanyambitse impeta, ntabwo byakunda ko dukora ibi njye ndiyubaha.”
Uyu mugabo yavuze ko ari we wafashe iya mbere akabwira Mukaperezida ko amukunda.
Ati: “Twicaye ahantu naje kumubwira ko kumukunda, arambwira ngo urankunda? Ati ‘se wa mwana we ko uri muto urabona byashoboka, ko mfite n’umugabo ntabwo byashoboka pe’! Ndamubwira nti ‘njyewe ndagukunda’, ati ‘ni byiza ariko ntibyakunda kuko mfite umugabo w’umusirikare yananyambitse impeta'”.
Ku yindi nshuro Kwizera avuga ko yahamagaye Mukaperezida akamubaza niba yajya kurara iwe bijyanye n’uko yari arangije ikizamini cya Leta, undi amubwira ko nta kibazo.
Yunzemo ati: “Nahoraga mubwira ko mukunda ariko akanyangira neza, ariko kuko twabanaga birangira bibaye.”
Uyu musore avuga ko bigitangira yumvaga yaryamana n’uriya mugore akamwihera amafaranga, gusa nyuma aza kubona yavamo umugore muzima.
Ati: “Byatangiye ari nk’irari mvuga ngo ko afite amafaranga uwayamurya? Nkabitekerezaho, noneho bwa mbere bibaye, numva namurongora akambera umugore, n’aho ubundi narabaraga ngo umugore nk’uyu umuntu yamurya akantu akaguha amafaranga.”
Kwizera avuga ko akundira Mukaperezida uburyo yiyubaha, n’ubwo hari abavuga ko uriya mugore yamuroze.



2 Responses
Byatangiye nshaka kumurya akanyihera amafaranga_Kwizera wahishuye uko yakundanye na Mukaperezida umurusha imyaka 27
Byatangiye induru zivuga ko naherutse uyu mugabo afungwa ashinjwa gufata kungufu se yaje kuba umwere?
Byatangiye nshaka kumurya akanyihera amafaranga_Kwizera wahishuye uko yakundanye na Mukaperezida umurusha imyaka 27
Byatangiye induru zivuga ko naherutse uyu mugabo afungwa ashinjwa gufata kungufu se yaje kuba umwere?