Felicien Kabuga ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi azongera kwitaba urukiko ku itariki 6 Ukwakira nyuma yo kwangirwa gufungurwa by’agateganyo.
Ku itariki ya 01 Kamena nibwo icyifuzo cye cyo gufungurwa by’agateganyo cyatewe utwatsi n’urugereko rwa mbere rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu Buholandi.
Nk’uko Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rubitangaza, ukurikije uko ubuzima bwe bumeze ndetse n’ubuvuzi ahabwa, Kabuga ashobora guhitamo kwitaba urubanza akoresheje uburyo bwa video conference cyangwa akanga uburenganzira bwe bwo kuba mu rukiko ahisemo kubikora.
Mu cyifuzo cyatanzwe ku ya 6 Gicurasi, Kabuga yasabye ko urubanza rwasubikwa hashingiwe ku mpamvu z’ubuzima bwe, nandetse asaba irekurwa ry’agateganyo kugirango abashe gukurikiranwa neza n’abaganga.
Abamwunganira bavuze ko hashingiwe kuri raporo ya muganga, hari amakuru ahagije yemeza ko Kabuga adashobora kuburana.
Ubushinjacyaha, mu gusubiza, nabwo bwatanze icyifuzo, nyuma, busaba ko icyifuzo cy’ubwunganizi cyateshwa agaciro hashingiwe ko: gusaba ko urubanza rwahagarikwa, haba igihe gito cyangwa gihoraho, byaba byihuse; kandi ko ibisabwa kugirango arekurwe by’agateganyo bitujujwe.
Ku ya 16 Gicurasi 2020, nibwo Kabuga, w’imyaka 87, yafatiwe i Asnières-sur-Seine, hafi ya Paris mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 26 yihisha ubutabera, yoherezwa i La Haye ku itariki 26 Ukwakira 2020, yitaba urukiko bwa mbere ku itariki ya 11 Ugushyingo 2020.


