Perezida Kagame yanenze ibihugu by’ibihangange ku buryarya bwabyo n’indimi ebyiri kuri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyongeye kugaragaza uburyarya n’indimi ebyiri z’ibihugu by’ibihangange kuri Afurika, bitewe n’uko uyu mugabane wagiye usigazwa inyuma mu isaranganywa ry’inkingo za kiriya cyorezo.

Umukuru w’Igihugu yabivugiye i Abu Dhabi muri Leta Ziyunze z’Abarabu, aho yitabiriye inama ya 14 mpuzamahanga kuri Politiki za leta.

Yavuze ko imyaka ibiri ishize umugabane wa Afurika waranzwe n’ibibazo bidasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19 ahamya ko cyaragaje ubusumbane mu byerekeye ubukungu na Politiki mpuzamahanga, aho Afurika yakomeje gusigara inyuma.

Ni ubusumbane Perezida Kagame yavuze ko bunagaragarira mu isaranganywa ry’inkingo zatanzwe, aho uburenganzira bw’ibanze bw’abakene n’abatishoboye bwirengagijwe.

Yavuze ko gahunda ya “COVAX yagombaga gutanga ibisubizo kugira ngo ifashe ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo n’ubuvuzi. Ariko COVAX ntabwo yari guhatana n’ibihugu bikize kandi n’ubundi ari byo byagombaga gutanga umusanzu muri COVAX”.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ubu twatangiye kubona amabwiriza abuza abantu kwinjira mu bihugu byabo, hagendewe ku bihugu bakingiriwemo; kabone n’iyo inkingo aba ari zimwe. Ubu nanone kandi dufite ikibazo cy’aho wakingiriwe n’ubwoko bw’urukingo wahawe, ariko dufite n’ikindi kintu gisa n’ikiri kuza cyangwa cyatangiye kuza. Ni ikijyanye nyine n’ubwoko bw’urukingo.”

Perezida Kagame aha yasaga n’ukomoza ku bihugu nk’u Bwongereza buheruka gutangaza ko umuntu uzajya ajyayo aturutse ku mugabane wa Afurika ari ho yikingiriwe azajya agera yo agafatwa nk’umuntu utarakingiwe.

Perezida Kagame yavuze ko uretse kuba Afurika yarirengagijwe, bitanabujije ko uyu mugabane ukomeza kotswa igitutu kandi bigakorwa mu izina rya Demukarasi, nk’aho ayo mahame cyangwa se izo ndangagaciro atari iz’Abanyafurika.

Ati: “Ntabwo twavuga Demukarasi mu magambo gusa nta bifatika dukora, ari na ho haturuka urujijo ku gisobanuro nyacyo cya Demukarasi.”

Perezida Kagame yunzemo ko ibi bitavuze ko Afurika idafite ibibazo igomba gukemura, gusa ikibazo kikaba ari uburyarya n’indimi ebyiri zikoreshwa n’ibihugu by’ibihangange iyo bigeze ku mugabane wa Afurika wonyine.

Yavuze ko kuri ubu Afurika yatangiye gusa n’aho isohoka muri ririya “korosi ribi”, kuko yatangiye kubona inkingo binyuze muri gahunda ya COVAX, mu mpano ndetse no kuzigura.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame yanenze ibihugu by’ibihangange ku buryarya bwabyo n’indimi ebyiri kuri Afurika
    Perezida Kagame ntasiba kubigisha ariko ntibumva! Gusa abanyafurika natwe dukwiye kwibaza yuko haba iyo tuba banyirabayazana b’ibitubaho. Amikoro dufite tuyashora mu bitihutirwa cyanga ibidafite akamaro. Ingero ni nyinshi: amahoteli ahenze, ingendo zijya muri Amerika n’Ubulayi n’ibindi byose bishimisha abategetsi ariko bitungura rubanda. Naho igisobanuro cya demokarasi ni kimwe nuko kugishyira mu bikorwa bigora: Ni ukureka umuturage akishyira akizana adatinya gushimutwa, kwicwa, gufungwa n’ibindi nk’ibyo. Turizera rero ko Perezida azahita asaba abategetsi bandi gushyira mu bikorwa ibyo yavugiye hariya maze ibimaze kuba akarande nk’inkoni y’abashinzwe umutekano igahagarara.

  2. Perezida Kagame yanenze ibihugu by’ibihangange ku buryarya bwabyo n’indimi ebyiri kuri Afurika
    Perezida Kagame ntasiba kubigisha ariko ntibumva! Gusa abanyafurika natwe dukwiye kwibaza yuko haba iyo tuba banyirabayazana b’ibitubaho. Amikoro dufite tuyashora mu bitihutirwa cyanga ibidafite akamaro. Ingero ni nyinshi: amahoteli ahenze, ingendo zijya muri Amerika n’Ubulayi n’ibindi byose bishimisha abategetsi ariko bitungura rubanda. Naho igisobanuro cya demokarasi ni kimwe nuko kugishyira mu bikorwa bigora: Ni ukureka umuturage akishyira akizana adatinya gushimutwa, kwicwa, gufungwa n’ibindi nk’ibyo. Turizera rero ko Perezida azahita asaba abategetsi bandi gushyira mu bikorwa ibyo yavugiye hariya maze ibimaze kuba akarande nk’inkoni y’abashinzwe umutekano igahagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *