Kassem Mohamed, Umwongereza ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yabwiye urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko ashaka ko Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwazamuha indishyi ya miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda kuko ari rwo mukoresha w’abamwibye.
Yabivuze ku wa Gatanu ubwo yari mu rubanza ruregwamo CSP Kayumba Innocent wohoze ayobora Gereza ya Nyarugenge na bagenzi be bakurikiranyweho n’Ubushinjacyaha kumwiba asaga Frw miliyoni 9.
Ni urubanza kandi ruregwamo SP Ntakirutimana Eric wahoze yungirije CSP Kayumba, Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe Ubutasi muri iyo Gereza ndetse na Amani Olivier.
Kassem Mohamed yabwiye urukiko ko CSP Kayumba Innocent na bagenzi be bamwibye nk’abakozi ba RCS bityo ko ari yo mpamvu asaba ko RCS yamuha indishyi ifatanije n’abamwibye.
Umucamanza yavuze ko kuzana RCS mu rubanza byarutinza kandi rumanze igihe kirekire, ategeka ko ruzakomeza RCS idahamagajwe.
Mutamaniwa Ephraim yabwiye urukiko ko n’ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed kitakwakirwa kuko nta cyagaragajwe muri dosiye ndetse no mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko.
Umucamanza yahaye umwanya Kassem Ayman Mohamed ngo agire icyo avuga ku nzitizi zazamuwe n’abaregwa maze Me Munyandamutsa Jean Pierre umwunganira avuga ko nta garama batanze mu kuregera indishyi kuko uregwa afunze nk’uko amategeko avuga.
Umucamanza yabajije Kassem n’umunyamategeko we ko mu iburanisha ryabanje bari basabye urukiko ko rwabaha igihe cy’amezi abiri kugira ngo bategure ikirego cy’indishyi.
Me Munyandamutsa Jean Pierre yavuze ko amezi abiri bayihoreye kuko ikirego cy’ubushinjacyaha gisobanutse.
Umucamanza yavuze ko inzitizi zari zazamuwe na Mutamaniwa Ephraim z’uko urukiko rutakwakira ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed nta shingiro zifite, umucamanza ategeka ko Kassem aguma mu rubanza nk’urugera indishyi.
Umucamanza yavuze ariko ko ikirego cy’indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed cyatandukanwa n’ikirego cy’ubushinjacyaha kikazaburanishwa ku wa 12 Ugushingo 2021 kugira ngo iburanisha rigende neza.


