Col Doumbouya wahiritse ubutegetsi bwa Guinée yaba aherutse guha gasopo Museveni

Sangiza iyi nkuru

Col Mamady Doumbouya mu kwezi gushize wahiritse ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé wa Guinée-Conakry, ngo yaba aherutse gusaba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda kureka kwiha gutanga amasomo ya demukarasi kuri Guinée.

Ni nyuma y’uko Museveni ari mu bamaganye ibyo uyu musirikare na bagenzi be yari ayoboye bo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe bakoreye Perezida Condé, ku Cyumweru tariki ya 05 Nzeri 2021.

Perezida Museveni mu kwezi gushize aganira n’umunyamakuru Mark Pelerman wa France 24, yavuze ko Col Doumbouya na bagenzi be ‘bagomba gusohoka’.

Icyo gihe Perezida Museveni yamaganye iriya Coup d’Etat, avuga ko ari “intambwe isubira inyuma” yari yatewe muri Guinée-Conakry.

Umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba unasanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, we yanditse kuri Twitter avuga ko se umubyara aramutse atanze uburenganzira bitatwara Ingabo za Uganda umunsi umwe ngo zibe zasubije ku murongo Col Doumbouya na bagenzi be.

Mu butumwa ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bwa Afurika bivuga ko uyu musirikare yageneye Museveni, yamusabye kwirinda kwishyira mu mwanya adakwiriye.

Ati: “Nka ECOWAS turakubaha, ariko ntituzakurikiza amategeko yawe. Wikora inshingano utahawe… Guinée ni igihugu cyigenga, si business y’umuryango wawe uyoboresha igitugu uko ushatse.”

Col Doumbouya yunzemo ati: “Igisirikare cyakuyeho umunyagitugu wahinduye itegekonshinga ryacu ngo agume ku butegetsi; abaturage kugeza ubu baracyishimira ihirikwa rye, none ni kuki ushaka kugarura Guverinoma ye kandi abaturage batamushaka? Jya mu mihanda ya Conakry uvugishe abantu bazakubwira aho bahagaze.”

Col Doumbouya kandi yasabye Museveni kwirinda kugerageza guha amasomo abanya-Guinée abigisha icyo bagomba gukora.

Ati: “Rwose reka ikitugu, witwigisha demokarasi. ECOWAS na AU ni itsinda ry’abanyagitugu bafite imitekerereze yo kwigarurira no gukoloniza Abanyafurika. Abanyagitugu batekereza ko bazategeka ibihugu bya Afurika nk’aho bayobora imiryango yabo.”

Uyu musirikare yavuze ko kuva bafata ubutegetsi Museveni atigeze asinzira, ndetse ngo akaba yarahamagariye abanyagitugu bagenzi be kwanga ubutegetsi bwe n’abasirikare bagenzi be.

Yamusabye kwibanda ku gihugu cye akacyubaka bundi bushya nyuma yo gusenya itegekonshinga ryacyo no kugishyira mu biganza by’umuryango we, amusaba kwirinda imitekerereze ya gikoloni yo kubwiriza abanya-Guinée icyo bakwiye gukora.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Col Doumbouya wahiritse ubutegetsi bwa Guinée yaba aherutse guha gasopo Museveni
    Into uyu col avugwa ni byiz

  2. Col Doumbouya wahiritse ubutegetsi bwa Guinée yaba aherutse guha gasopo Museveni
    Into uyu col avugwa ni byiz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *