Gen Muhizi yasubije abavuga ko RDF yorohewe n’urugamba rwo muri Cabo Delgado

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, Brig Gen Muhizi Pascal, yasubije abibwira ko ingabo za RDF zorohewe n’urugamba ziriho rwo kurwanya ibyihebe, avuga ko abatari abasirikare cyangwa abatararwanye ruriya rugamba bashobora kubyita uko bashatse.

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi 1000 bo gutanga umusanzu mu guhashya imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado, bafatanyije n’igisirikare cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo zavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Uru rugamba rwatangiye muri Nyakanga uyu mwaka ariko byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta.

Ibi hari ababiheraho bavuga ko umwanzi Ingabo za RDF zari zihanganye na we ashobora kuba yari yoroshye, bijyanye n’igihe gito gishoboka byasabye kugira ngo yamburwe uduce twose yari yarigaruriye.

Bitandukanye n’ibyo abenshi bibwira, Brig Gen Muhizi ahamya ko ruriya rugamba rwari rukomeye.

Ati: “Utari umusirikare cyangwa se utaraharwaniye ashobora kubyita uko ashaka, ariko intambara yari ikomeye. Kuko niba intambara yari imaze imyaka itatu hafi ine n’ingabo za leta zari zarananiwe n’abandi babafashaga, kuvuga rero wenda ngo rwari rworoshye ibyo byaba ari ukwibeshya.”

“Kuko bagerageje [ibyihebe] kurwana uko bashoboye, ni uko nyine n’ingabo zimenyereye kurwana zizi kurwana, intambara yo yari ikomeye.”

Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga, avuga ko urugamba rwakomereye ingabo z’u Rwanda ari urwabereye mu gace ka Awasse kubera sitasiyo y’amashanyarazi ihari.

Ati: “Awasse urebye ni ahantu hahuza imihanda ijya mu turere nka dutatu, harimo ahitwa Mocimboa da Pria, Macomia na Mueda. Umwanzi rero yari yarahafashe kugira ngo abuze ibikorwa by’iterambere biba hagati y’ibyo bice uko ari bitatu. Ubwo rero tumaze kuhafata umwanzi yagerageje kugaruka inshuro nk’enye, ariko ntabwo byamushobokeye.

Urugamba rwa Awasse rwakurikiwe n’indi mirwano ingabo zagiye zisakiraniramo n’ibyihebe, isiga zibohoje uduce dutandukanye tw’intara ya Cabo Delgado, ndetse ibyihebe bitari bike biricwa.

Col Rwivanga aheruka gutangaza ko ibyihebe 100 ari byo byishwe, mu gihe abasirikare bane ba RDF ari bo baguye kuri ruriya rugamba.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Gen Muhizi yasubije abavuga ko RDF yorohewe n’urugamba rwo muri Cabo Delgado
    Yewe abavuga ko rwaboroheheye, nabatazi urugamba , keretse ahari nabo uwabazana rukaborohera.gusa muve kubicupuri bitesha abantu igihe , uzashaka kumenya uko rworoshye azatangize urwo hanyuma muhure rumworohere.

  2. Gen Muhizi yasubije abavuga ko RDF yorohewe n’urugamba rwo muri Cabo Delgado
    Yewe abavuga ko rwaboroheheye, nabatazi urugamba , keretse ahari nabo uwabazana rukaborohera.gusa muve kubicupuri bitesha abantu igihe , uzashaka kumenya uko rworoshye azatangize urwo hanyuma muhure rumworohere.

  3. Gen Muhizi yasubije abavuga ko RDF yorohewe n’urugamba rwo muri Cabo Delgado
    Ijoro ribara uwariraye sha! Ni twebwe tuzaburira isi.

  4. Gen Muhizi yasubije abavuga ko RDF yorohewe n’urugamba rwo muri Cabo Delgado
    Ijoro ribara uwariraye sha! Ni twebwe tuzaburira isi.

  5. Gen Muhizi yasubije abavuga ko RDF yorohewe n’urugamba rwo muri Cabo Delgado
    Ijoro ribara uwariraye sha! Ni twebwe tuzaburira isi.

  6. Gen Muhizi yasubije abavuga ko RDF yorohewe n’urugamba rwo muri Cabo Delgado
    Ijoro ribara uwariraye sha! Ni twebwe tuzaburira isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *