Guverinoma y’u Buholandi yakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe gukoramo ingendo kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19, aho rwakuwe mu cyiciro cya gatatu (Orange) rugashyirwa mu cyiciro cya kabiri (Umuhondo).
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe avuga ko ibi bivuze ko u Rwanda rwitwaye neza mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kandi bisobanuye byinshi ku byerekeye ingendo.
Ati “ Bivuze byinshi kubera ko turacyari mu bihe tugihanganye n’iki cyorezo cya Covid-19, ariko bigaragaza ko u Buholandi n’ibindi bihugu byinshi byabonye ibyo twakoze mu guhashya iki cyorezo, haba mu mabwiriza yo kwirinda cyangwa aho tugeze mu gutanga inkingo ku banyagihugu…”
Yongeyeho ko ibi bizateza imbere ingendo hagati y’ibihugu byombi nk’uko byahozeho mbere y’icyorezo cya Covid-19.
Avugana na VOA, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze kandi ko ubusanzwe indege ya kompanyi ya KLM y’Abaholandi yazaga mu Rwanda kane mu cyumweru kandi Abaholandi baza mu Rwanda bagiye biyongera nk’abaje mu bukerarugendo cyangwa abaza gushora imari, ariko muri ibi bihe bakaba baragabanyutse.
U Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyashyizwe muri uru rwego rw’umuhondo ku mugabane w’Afurika mu gihe ibindi byinshi biri mu rwego rutukura.


