Muhanga: Urukiko rwakatiye uwari ukurikiranweho kumena ijisho umugore we

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, mu mpera z’ukwezi gushize rwakatiye umugabo Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho icyaha cyo gukubita umugore we akamumena ijisho, igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni 2 z’Amanyarwanda.

Uyu mugabo bivugwa ko yanahozaga umugore we ku nkeke amukubita ntacyo amuhoye, akitwaza ko abiterwa no kunywa inzoga, yakoreye ibyaha mu rugo rwe mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Kibyimba, Umurenge wa Kabacuzi, Akarere ka Muhanga.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko yakubise umugore we akamumena ijisho, akaba kandi yari asanzwe amuhoza ku nkeke kandi yari yaranabifungiwe, agakatirwa umwaka umwe muri Gereza.

Uregwa yahamwe n’ibyaha yari akurikiranyweho birimo icyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake uwo bashyingiranywe, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 147 & 121 al.2 z’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *